Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wakinwe kuri uyu wa Kane saa kumi Nebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiye ufunguye amakipe yombi akina asatira ashaka uko yafungura amazamu.
Ku munota wa 12 Tambwe Gloire yashoboraga gufungura amazamu mu ku mupira yari arekuye ariko ukubita ku giti cy’izamu.
Ku munota wa 30 Kwizera Olivier yatabaye Rayon Sports ku mupira wari uhawe Anni Elijah imbere y’izamu ariko awumukura ku maguru.
Umuvuduko umukino wariho watangiye kugabanyuka noneho umupira watangiye gukinirwa mu kibuga hagati. Kuri munota wa 42 Ishimwe Ganijuru Elie yarekuye ishoti arikure gusa rinyura impande y’izamu gato.
Ku munota wa 53 Nsabimana Eric’Zidane’ yakoreye ikosa rikomeye Ganijuru Ishimwe Elie ubundi ahabwa ikarita y’umutuku.
Kuri munota wa 59 Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane na Sindi Paul Jesus hajyamo Habimana Yves na Joachim Vigninou.
Police havuyemo Kwitonda Allain Bacca, Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’ na Ani Elijah hajyamo Byiringiro Lague,Ndizeye Samuel na Emmanuel Arnold Okwi.
Hari aho Tambwe Gloire Tambwe Gloire yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko umunyezamu wa Police FC aratabara.
Ku munota wa nyuma Police FC yabonye kufura yari iteretse ahantu heza iterwa na Ishimwe Christian ariko inyura hejuru y’izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.
Uwumukiza Obedi niwe wateye penariti ya mbere ya Rayon Sports arayirata na Byiringiro Lague wa Police FC arayirata. Kwizera Olivier yateye iya kabiri ya Rayon Sports ariyinjiza na Ekeson Ekorie wa Police ariyinjiza.
Joachim Vigninou wa Rayon Sports yateye iya gatatu arayinjiza na Ishimwe Christian wa Police FC ariyinjiza. Habimana Yves yateye iya kane ya Rayon Sports arayinjiza naho Issah Yakubu arayirata. Fall Ngagne wa Rayon Sports yateye iya Gatanu ayinjiza neza ubundi iyi kipe iba isezereye Police FC kuri penariti 4-2.
Muri 1/2 Rayon Sports izahura na Gorilla FC.


Rayon Sports yatsinze Police FC kuri penariti yerekeza muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro

