Kuri iki Cyumweru saa yine z’ijoro nibwo byari biteganyijwe ko Rayon Sports yakira Gasogi United mu mukino wo ku munsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026.
Abakinnyi ba Rayon Sports bageze kuri Stade ariko birangira iteye mpaga nyuma y’uko Gasogi United bari gukina itahageze.
Impamvu iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles yahisemo kutajya kuri Stade ni uko itishimiye uburyo uyu mukino wimuwe ugakurwa saa Cyenda ukajyanwa saa Yine z’ijoro kuri Kigali Pele Stadium.
Impamvu uyu mukino wimuwe ni ukugira ngo uhuzwe nuwo Al Hilal yakiriyemo RS Berkane kuri Stade Amahoro muri 1/4 cya CAF Champions League kugira ngo biyifashe kubona abafana.
Bivugwa ko Rayon Sports yahawe na Al Hilal Miliyoni 11 Frw nk’iguzi cyayo yari kwinjiza kuri Kigali Pele Stadium avuye mu bafana. Ibi nabyo byatumye Gasogi United nayo isaba kuba yagira icyo ihabwa ariko ntibyakunda binavamo gufata uyu mwanzuro wo kutajya ku kibuga.
Icyo amategeko avuga iyo ikipe ibuze ku kibuga
Amategeko ya Rwanda Premier League avuga ko ikipe iterwa mpaga kubera ko itageze ku kibuga (yaba yasuwe cyangwa yasuye) icibwa Amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (Frw 2, 000,000).
Avuga ko kandi iyo ikipe ibuze ku kibuga ku nshuro ya kabiri mu mwaka umwe w’imikino ihita isezererwa mu
irushanwa. Iyo kipe igarutse mu mwaka w’imikino ukurikiyeho ihera mu cyiciro cyo hasi mu byiciro bitegurwa na FERWAFA kandi igatangirana umwenda w’amanota atandatu.



Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bishyushyaga bonyine mu kibuga mbere yo gutera mpaga
