Ni mu mukino wa ½ wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 saa Tatu z’ijoro kuri Allianz Arena
Umukino watangiye wihuta cyane nk'uko byari bimeze
mu mukino ubanza. Bidatinze ku munota wa 3 Paris Saint-Germain yahise ifungura
amazamu ku mupira mwiza Kvicha Kvaratskhelia yahaye Ousmane Dembele ubundi
awushyira mu nshundura.
Nyuma y’uko FC Bayern Munich itsinzwe yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura. Abakinnyi bayo barimo Luis Diaz bagiye babona uburyo ariko ntibibakundire ngo babubyaze umusaruro.
Ku munota wa 26 Michael Olise yarekuye ishoti
nyuma yo gucenga neza ariko rinyura hejuru gato y'izamu. Hari aho Nuno Mendes wa PSG
yakoze umupira n’intoki ari mu rubuga rw’amahina, abakinnyi ba FC Bayern
Munich baburana penariti ariko umusifuzi arasanza.
Paris Saint-Germain nayo yanyuzagamo ikagera imbere
y’izamu binashoboka ko yabona igitego cya kabiri nk'aho Jao Neves yashyize
umutwe ku mupira wari uvuye kuri kufura ariko unyura iruhande rw’izamu gato
cyane. Igice cya mbere cyarangiye PSG iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, PSG yaje ibona uburyo bufatika
bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri. Ku munota wa 63, Desire Doue yarekuye ishoti
riremereye ariko Manuel Neuer aratabara.
Bayern yagerageje gushaka uko yakwishyura ubundi ku munota wa 90+4 iza kukibona cya Harry Kane ahawe umupira Alphonso Davies.
Umukino warangiye Paris Saint-Germain inganyije na FC Bayer Munich 1-1 ariko ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-5. Ni nyuma y'uko mu mukino ubanza iyi kipe yo mu Bufaransa yamamaza Visit Rwanda yari yatsinze 5-4.
PSG ifite
igikombe giheruka izakina na Arsenal ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions
League 2025/2026 utegerejwe tariki ya 30 Gicurasi 2026 kuri Puskas Arena i Budapest muri Hungary

Abakinnyi ba PSG bishimira intsinzi

Abakinnyi ba FC Bayern Munich baburana penariti

