Nkomezi wamamaye mu ndirimbo nka 'Ibasha gukora', 'Urarinzwe', yabwiye
InyaRwanda, ko yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gashyantare
2026, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo cya mbere agiye kuhakorera.
Iki
gitaramo kizibanda ku ndirimbo ze zizwi mu gihugu no hanze yacyo, zigamije
gukomeza gushimisha no gukangurira abantu kwizera no kuramya Imana.
Prosper
Nkomezi, umaze kumenyekana mu Rwanda no mu karere kubera ubuhanga bwe mu
kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwiza, ateganya kugera ku bakunzi be
mpuzamahanga binyuze muri iki gitaramo.
Urugendo
rw’ibi bitaramo rugamije gusakaza ubutumwa bwiza n’indirimbo ze zifite ijwi
ryihariye, bizafasha cyane mu gukomeza kumenyekanisha umuziki we hanze y’u
Rwanda.
Iki
gitaramo muri Israel kizaba kandi ari uburyo bwo gukomeza gufasha abantu
gusabana n’Imana binyuze mu muziki, ndetse no guhuza abakunzi b’indirimbo zo
kuramya baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ku
wa 11 Gashyantare 2026, Prosper Nkomezi, yahuye kandi agirana ibiganiro na
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Amb. Einat Weiss, byibanze ku rugendo rw’ibi bitaramo
muri Israel.
Mu
Ukwakira 2025, Nkomezi yagaragaje imishinga ikomeye y’igihe kizaza izamufasha
kugera ku rwego rushya mu rugendo rwe rw’umuziki.
Mu
byo ateganya harimo kubaka ‘Studio’ ye bwite, gufatira amashusho y’indirimbo ze
ibizwi nka “Live Recording” mu ntangiriro za 2026, ndetse no gukora igitaramo
gikomeye mu mpeshyi ya 2026 kizaba ari icy’umwihariko cyo kumurika Album ye
nshya yise “Warandamiye.”
Tel
Aviv, aho Prosper Nkomezi azataramira ni umwe mu mijyi izwi cyane muri Israel,
ukaba uherereye ku nkengero z’inyanja ya Mediterane.
Umujyi
uzwiho ubuzima bw’imyidagaduro, ibitaramo, Hoteli nziza, ‘beaches’, n’ahantu
nyaburanga, bikakurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’umuco.
Tel
Aviv ni icyicaro cy’ubuhanzi, amasoko y’imyambaro n’ibiribwa bitandukanye,
ndetse n’ubucuruzi bwagutse. Ni ahantu kandi h’ingenzi ku bahanzi n’abaririmbyi
bifuza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, aho ibitaramo bihora bitabirwa
n’abantu benshi.
Abatuye
Tel Aviv bakunze kwizihiza umuziki n’imyidagaduro, bigatuma umujyi uba ahantu
heza ho gutaramira no gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Prosper
Nkomezi yageze muri Israel, yiteguye gukorera abakunzi be igitaramo cyo kuramya

