Producer Tay Keith wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop ku isi yitabye Imana ku myaka 29 ‎

Imyidagaduro - 19/06/2026 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Producer Tay Keith wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop ku isi yitabye Imana ku myaka 29 ‎

‎Umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo mu njyana ya Hip-Hop muri leta zunze ubumwe za America Tay Keith mu myaka 29 byatangajwe ko yitabye Imana apfiriye mu nzu ye i Nashville, muri Leta ya Tennessee.

‎Polisi yo muri Nashville yatangaje ko uyu musore w’imyaka 29, amazina ye nyakuri ari Brytavious Chambers, yasanze yapfuye ubwo yari yagiye kureba niba ameze neza "welfare check." Polisi yavuze ko nta kimenyetso cy’uko yishwe n’umuntu cyangwa ko hari ikindi cyaha cyabaye, mu gihe iperereza rigikomeje ndetse n’isuzuma ry’umurambo rikorwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

‎Tay Keith yari umwe mu ba tunganya imiziki bakomeye mu njyana ya Hip-Hop, akaba yarakoranye n’ibyamamare birimo Drake, Travis Scott, Eminem na Beyoncé.

‎Yamenyekanye cyane kandi nyuma yo kugira uruhare mu gutunganya indirimbo “Sicko Mode” ya Travis Scott yakunzwe cyane ku isi ikaba ari yo yamuhesheje gutorwa bwa mbere mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards mu 2019.

‎Mu 2024 yongeye gutorwa muri Grammy mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya Rap kubera uruhare yagize mu ndirimbo “Rich Flex” ya Drake na 21 Savage. Mu myaka yamaze mu muziki, Tay Keith yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Lil Baby, J. Cole, Sexyy Red, Lil Nas X, Cardi B, Moneybagg Yo na DJ Khaled.

‎Uyu producer ukomoka i Memphis muri Leta ya Tennessee yanagize uruhare rukomeye mu kuzamura amwe mu mazina yabahanzi nka Sexyy Red, kuri zimwe mu indirimbo yamukoreye za mugejeje ku rwego mpuzamahanga nka “Pound Town” ndetse n’izindi zakunzwe nka “Get It Sexyy”.

‎Ni mu gihe Kandi Tay Keith yari yarashyizwe ku rutonde rwa Forbes “30 Under 30 Music” mu 2025, urutonde rugaragaza abantu bakiri bato bafite uruhare rukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

‎Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n'abahanzi bakoranye na we, nk'umuraperi BlocBoy JB, wari inshuti ye uvuga ko bakuranye, aho yanditse kuri Instagram agaragaza ko agahinda yatewe nuru rupfu‎. ‎Yagize ati: “Twavuganaga buri munsi, ntiwigeze umbwira ko wari kugenda.”

‎ Producer Tay Keith yitabye Imana ku myaka 29 ‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...