Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026 saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino watangiye Police FC ariyo ihererekanya neza umupira ndetse ku munota wa 2 gusa yashakaga penariti ku ikosa ryakorewe Ani Elijah ariko umusifuzi arasanza.
Hari aho Rayon Sports yari ibonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Tambwe Gloire yazamukanye awuha Fall Ngagne, gusa birangira awusubije inyuma.
Ku munota wa 15 Ani Elijah yazamukanye umupira mwiza anyura kuri Emery Bayisenge arekura ishoti, gusa Kwizera Olivier aratabara.
Police FC yakomeje kubona uburyo bufatika imbere y’izamu, ariko umunyezamu wa Rayon Sports agatabara.
Ku munota wa 35 Police FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Isaac Eze wari wagize ikibazo cy’imvune hajyamo Ndayishimiye Dieudonne ’Nzotanga’. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje asimburana mu kwiharira umupira no kugera imbere y’izamu. Ku munota wa 55 Police FC yabonye kufura ku ikosa Bigirimana Abeddy yakoreye Richard Kilongozi, iterwa na Ishimwe Christian, gusa umunyezamu yongera gutabara.
Ku munota wa 67 Byiringiro Lague yazamuye kufura, myugariro wa Rayon Sports Tshimanga akozaho intoki umusifuzi ahita atanga penariti. Yahise iterwa na Byiringiro Lague ayishyira mu nshundura, igitego cya mbere cya Police FC kiba kirabonetse.
Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Toni Kitoga hajyamo Mugisha Didier ndetse itangira urugendo rwo gushaka uko yakwishyura.
Abarimo Ndikumana Asman bagerageje uburyo imbere y’izamu, gusa kwishyura biranga. Umukino warangiye Police FC itsinze Rayon Sports 1-0, ihita yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na APR FC yo yasezereye AS Kigali.
Umukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari cya 2026 uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Byiringiro Lague yishimira igitego yatsinze


Police FC yatsinze Rayon Sports yerekeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari
