Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Mbere mu Ijambo risoza Inama yahuje abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo asanga ibikoresho byose bihari n’abashinzwe kugira icyo bakora babizi ariko ntihagire igikorwa. Ati: ”Nk’asanga ibintu byose birahari abantu babishinzwe barazwi nabo bariyizi niba ari ibikoresho birahari ariko ntawagize icyo akora.
Muri bantu ki? Murashaka kumera gute mwe bayobozi bari hano? Mwasezeye se mugataha mukigira aho mushaka mukajya gukora ibyanyu mushaka gukora!. Murakora iki muri iyo myanya?.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu minsi iri imbere hari amatora bityo ko ubu batangiye gutekereza kuri aya matora aho gukurikirana ibyo bakora, asaba abo bayobozi kwigira mu byabo.
Ati: ”N'ubu ejobundi ngo hazaba amatora, mwatangiye gutekereza icyo gihe cy'amatora nta n’ugikurikirana n'ibyo agezeho n'aho abivana. Ahubwo mwasabye mukigira mu byanyu? Hari benshi bashobora kugira icyo bakora ahandi ku giti cyabo. Ukazaba uhura n’ibibazo ahongaho wagiye. Abantu bahora mu bintu nk’ibi, umunsi ku wundi, icyumweru ku kindi, umwaka ku wundi gute? Ni uko mutumva ni iki? .“
Perezida Kagame yavuze ko buri muyobozi wese yitekerereza ibye ndetse ko ntawabiziritse bityo ko izi nshingano bazivaho bakigendera. Ati: ”Buri ikintu cyose ni intambara buri wese yitekerereza ibye, iby’inshingano mufite muzivemo ntawe ubaziritse mu buyobozi. Murebe ibindi mwigiramo. Hagomba kuba hari abantu hanze wenda bameze nka mwe ariko bashaka kugerageza wenda bo ntabwo baramenya ibibarangaza.
Mushaka ibyanyu bibareba rwose mufite uburenganzira mubijyemo aho mushaka ariko ntabwo mwabikorera hano mu buyobozi bw’igihugu ku rwego urwo ari rwo rwose. Mugende mushake aho mujya hanze mufite uburengazira. Ukeneye pasiporo, ukeneye VISA nzabibashakira mugende.”
Umukuru w’Igihugu yongeye kugaruka ku kibazo cya Serivisi mbi zitangwa n’abayobozi aho babikora bashaka ruswa. Ati: ”Ibi mubona buri munsi abantu bavuga ko serivisi mu Rwanda ziri hasi ahantu hose. Ziri hasi ku mpamvu, uzajya gusaba serivisi mu nzego zitandukanye baragutinza ngo wibwire nka by’ibindi bya kera.
Wibwire ko hari ikigomba kubigobotora namwe murabifite. Ngira ngo ikibashuka iyo ugereranyije urwego turiho nk’u Rwanda kuri ibyo ngibyo ruri hasi kurusha urwego ibindi bihugu biriho byinshi. Ariko kuki mwigereranya n’ikibi? Ngo igihugu runaka ruswa yarakishe iyacu ni nke. Ruswa nke iba iyihe? Cyangwa ushaka iy’iki? Ruswa nke imera ite?”.
Kuri ibi bijyanye na serivisi mbi yatanze urugero ku nkuru itajya imuva mu mutwe y’umugore w’i Karongi wari agiye kwa muganga agiye kubyara, akabwirwa ko Mutuelle ye ifite ikibazo agasubizwa mu rugo ubundi bikaza kurangira yitabye Imana.

Perezida Kagame yahaye uburenganzira abayobozi bakora amakosa gusezera bakajya mu byo bashaka
