Uwo muraperi wo muri Amerika, ubu uzwi ku izina rya Ye, yanenzwe kubera amagambo y'urwango ku Bayahudi yavuze mu myaka yashize. Muri Mutarama ariko aya magambo yayasabiye imbabazi.
Mbere yaho, Minisitiri w’Intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer yari yavuze ko biteye impungenge cyane kuba West ari we uzaba ayoboye Wireless Festival.
Mu magambo yabanje gutangazwa na The Sun on Sunday, Sir Keir yavuze ko West yatoranyijwe “nubwo yari yaravuze amagambo arwanya Abayahudi kandi agashyigikira Nazi.”
Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Kurwanya Abayahudi mu buryo ubwo ari bwo bwose ni ikintu kigayitse kandi kigomba kwamaganwa nta kudohoka aho kigaragariye hose. Buri wese afite inshingano zo gutuma u Bwongereza buba ahantu Abayahudi bumva batekanye."
West, w'imyaka 48, yatangajwe muri iki cyumweru nk’umuhanzi mukuru mu minsi yose uko ari itatu y’iserukiramuco rya rap na R&B rizabera mu majyaruguru ya London muri Nyakanga.

Pepsi yikuye mu gutera inkunga iserukiramuco ryo mu Bwongereza kubera Kanye West
