Uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ku munsi we wa mbere mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Yavuze ko iyo atangiye urugendo mu gihugu gishya kuri we aba ari ingenzi kumenya amateka yacyo kugira ngo ashobore gusobanukirwa neza abaturage bacyo n’urugendo banyuzemo.
Patrice Evra yavuze ko kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamukoze ku mutima. Ati: ”Kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byankoze cyane ku mutima. Byari uruzinduko rwimbitse, rwuzuyemo amarangamutima kandi rwatumye ndushaho gusobanukirwa uburemere bw’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ndifuza kuvuga nti: mbabajwe cyane n’ibyabaye ku bavandimwe bacu b’Abanyarwanda”.
Yakomeje agira ati:” Nta magambo ashobora guhindura ibyabaye cyangwa gusubiza ubuzima ababubuze, ariko kubona ibyo u Rwanda rwashoboye kwiyubakira no kubona uburyo rukomeje gutera imbere nyuma y’amateka akomeye rwanyuzemo, biratera imbaraga kandi birashimishije.”
Patrice Evra yavuze ko yigeze guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nyuma yo kubona no gusobanukirwa neza urugendo u Rwanda rwanyuzemo ko arushijeho kubaha uburyo rwiyubatsemo.
Ati: ”Nigeze guhura na Perezida wanyu kera, ariko nyuma yo kubona no gusobanukirwa neza urugendo u Rwanda rwanyuzemo, ubu mfite icyubahiro kirushijeho ku buryo ibi bibazo bikomeye by’amateka byakemuwe ndetse n’uburyo igihugu cyahisemo gukomeza kubaka ubumwe n’ahazaza. Icyubahiro ku Rwanda. Ibyahise ntibigomba na rimwe kwibagirana, kandi ahazaza hagomba guhora harindwa .”
Patrice Evra yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United, Marseille na Juventus. Yanakiniye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.
