Pallaso yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine; yibutsa ko atarabona ubutabera ku muvandimwe we wishwe

Imyidagaduro - 29/09/2025 11:18 AM
Share:

Umwanditsi:

 Pallaso yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine; yibutsa ko atarabona ubutabera ku muvandimwe we wishwe

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Uganda, Pallaso, yinjiye ku mugaragaro mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine, ashimangira ko igihe kigeze ngo ahagarare ku ruhande rw’impinduka igihugu cye gikeneye.

Ni nyuma y’igihe cyari gishize atanga ibitekerezo kuri politiki no kunenga ibitagenda mu gihugu, ariko ataratinyuka kubivugira ku mugaragaro nk’uko yabigenje ubu.

Pallaso yifatanyije na Bobi Wine kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025 mu ruzinduko rw’ishyaka rye NUP mu karere ka Busoga, rwari rugamije gusobanurira abaturage imigabo n’imigambi y’ishyaka.

Bobi Wine yavuze ko kwinjira kwa Pallaso ari inyungu ikomeye ku ishyaka rye. Ati “Ndamushimira kuba yahagaze yemye akavuga. Nabanje kubona ubutumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, mbusangiza bagenzi banjye. Uretse kuba umuhanzi, kwinjira kwe ni intambwe ikomeye ku rugendo rwacu.”

Mbere yo kwakirwa mu ishyaka, Pallaso yari yanditse ubutumwa bwinshi kuri konti ye ya X (Twitter), agaragaza impamvu zatumye ahitamo kwinjira muri NUP.

Yatangaje ko igihugu gikeneye impinduka zihutirwa, avuga ati “Uganda ikeneye impinduka vuba na bwangu. Ubuzima bw’abaturage, ejo hazaza h’urubyiruko n’iterambere ry’igihugu byose bishingiye ku mpinduka za politiki. Ni yo mpamvu mfatanyije na NUP, kuko iki gihugu cyacu gikeneye ejo heza. Igihe cyo guhindura ibintu ni none, si ejo.”

Mu butumwa bwe, Pallaso yagarutse ku bibazo bikomeye byugarije abaturage, birimo: Ikiguzi cy’ubuvuzi kiri hejuru, imihanda yangiritse, n’uburezi bufatwa nk’igisumba-byose aho buri wese atabasha kubugeraho.

Yanavuze ku rubyiruko rudafite ejo hazaza rwinshi, ruhitamo gushakira akazi hanze aho gusigara rukorera igihugu cyarwo.

Uyu muhanzi yanakomoje ku nganda n’ubuhanzi bidafite ubushobozi bitewe n’imisoro ihanitse no kurya amafaranga y’abahanzi ku bitaramo by’amatelefoni (caller tunes), ibyo byose bikaba bituma abahanzi basigara mu bukene.

Pallaso ntiyazuyaje no kuvuga ku bibazo by’ubutabera, yibutsa ko urupfu rwa murumuna we AK47 rukiri amayobera, ndetse n’urupfu rw’umuhanzi Moses Radio rwibagiranye.

Ati “Tugomba guhagarika kwica abana mu izina ry’amahoro. Buri munsi ubuzima bw’urubyiruko burahatikirira, nta butabera. Urupfu rwa AK47 ntirwigeze rusobanuka, Radio yarapfuye, aribagirana. Abicanyi baragenda batembera, barinzwe n’abanyapolitiki.”

 

Pallaso yinjiye mu ishyaka rya Bobi Wine, ashimangira ko igihe kigeze ngo Uganda ihinduke

 

Mu butumwa bwe, Pallaso yagaragaje ikibazo cy’ubuvuzi buhenze, imihanda mibi n’urubyiruko rudafite amahirwe

 

Tugomba guhagarika kwica abana mu izina ry’amahoro – Pallaso yibutsa ko urupfu rwa murumuna we AK47 rutarabonerwa ubutabera

 

Bobi Wine yashimye intambwe ya Pallaso, avuga ko kwinjira kwe muri NUP ari inyungu ikomeye ku ishyaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...