Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, uyu musore yadutangarije ko nyuma y’ibibazo bya politike biri mu gihugu cyabo byatumye ibikorwa bya muzika n’imyidagaduro muri rusange biba nkaho bihagaze, baje guhitamo kuba baje kurangiriza imishinga yabo imwe n’imwe mu Rwanda aho kwicara badakora.
Kent P ati “ Twaje gukorera ama project yacu ngaha, amashusho y’indirimbo hano kuko i Burundi ibintu byahindutse, show buz umengo iri muri pause, twaje kubandanyiriza hano mugabo. Twebwe iwacu dufite ibibazo byaba politician”

Kent Pro
Kent P yakoze indirimbo zitandukanye zikunzwe mu Burundi harimo nk’amashusho y’indirimbo What's my name, Satura amabafle n’izindi zirimo izo yakoreye Rolilo n’itsinda rye. Uyu musore yadutangarije ko gahunda ya mbere bagiye guheraho ari ugufata amashusho y’indirimbo ya Urban boyz na Sat B, byabakundira bakaba bakora n’indi mishinga.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'What's my name' ya Big Fizzo yakozwe na Kent Pro
Reba amashusho y'indirimbo 'Satura amabafle' ya Sat B, nayo yakozwe na Kent Pro
Kent P ahamya ko muzika y’u Rwanda imaze gutera imbere cyane agereranije n’iwabo, aho avuga ko bo bagiye bagira ibibazo bya politike bituma muzika idindira, gusa kuba ari abaturanyi b’u Rwanda ndetse bakaba n’abavandimwe, ngo bizeye ko bagomba kwisungana bagatahiriza umugozi umwe bagateza imbere muzika y’ibihugu byombi. Ati “Ibibazo mu Burundi birahari dufite ikibazo, indirimbo zihitinga mu Burundi ubu niza Politike”

Akomeza agira ati “ N’ubwo mu gihugu cyacu harimo ibibazo, ntabwo impano yacu igomba guhagarara, tugomba gukomeza kuzamura impano zacu niyo mpamvu twaje hano mu Rwanda, turashaka gukomeza gukorera hamwe kuko mu bindi bihugu babona ko abanyarwanda n’abarundi turi bamwe. Tugomba gukorera hamwe mu guteza imbere umuziki wacu.”
Uyu musore avuga ko mu ndirimbo zitandukanye zo mu Rwanda akunda cyane ‘Tulia’ ya Knowless, na ‘Yawe’ ya Urban boys, mu gihe mu Burundi muri iyi minsi akunda ‘Niko sawa’ ya Big Farious na Satura amabafle ya Sat B.
