Nkusi
Lynda yabwiye InyaRwanda ko ibi birori byabereye kuri Muhazi mu Karere ka
Rwamagana, ho mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Amashusho
n’amafoto byagiye hanze bigaragaza uburyo Lynda Priya yishimye ubwo Irenge
Christian yamusabaga kumubera umugore, undi agahita amwemerera mu buryo
bwihariye, mu mwanya wuzuye urukundo n’amarangamutima.
Nyuma
yo kwambikana impeta, Lynda Priya yagaragaje ko ari kimwe mu bihe bikomeye mu
buzima bwe, avuga ko ari “intangiriro y’urugendo rushya rufite icyerekezo
cy’umunezero n’urukundo nyakuri.”
Mu
butumwa bwe, Christian yavuze ko yifuza ko umunsi umwe Lynda yabasha kumva
nk’uko we amwumva, kugira ngo amenye uburyo amukunda, amwitaho kandi
amukumbura. Yagize ati: “Urukundo ngufitiye ntirusobanurwa. Kuva umunsi wa
mbere nakubonye muri Werurwe sinigeze mpagarika gutekereza kuri wowe.”
Yongeyeho
ko uwo munsi umwe gusa wamuhagije kugira ngo agwe mu rukundo, ndetse ko buri
munsi rutera ruba rwinshi kurushaho.
Yarangije agira ati “Ntibishoboka kubaho ntari kumwe nawe. Ntegereje umunsi nzakubera
umugabo, ntegereje kukwibutsa buri gitondo ko ngukunda. Urukundo rwawe ni
impano idasanzwe, kandi byose byatangiye ku munsi umwe muri Werurwe.”
Aba
bombi bavuga ko ubukwe bwabo buzaba mu mwaka wa 2026, aho bitegura gukora
ibirori bizahuza inshuti, imiryango n’abakunzi ba sinema nyarwanda n’umuco.
Lynda
Priya ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina muri sinema nyarwanda, azwi mu
mafilime atandukanye harimo ‘Love and Drama’ n’izindi, mu gihe Irenge Christian
ari umusore umaze igihe akora mu bijyanye n’imishinga y’urubyiruko
n’imiyoborere.
Inshuti
n’abakunzi ba Lynda bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’urukundo
n’ubuzima bwo gushyingirwa.
Irenge Christian yashinze ivi asaba Lynda Priya kumubera umugore
Bombi bavuga ko bazakora ubukwe mu 2026 nyuma y’indi mihango izahuza imiryango