Ubwo bamurikaga iyi ndirimbo yari iherekejwe namashusho yayo Charly na Nina bari batumiye abanyamakuru mu muhango wabereye kuri Gusto Italiano imwe mu ma Restaurent aharawe muri iyi minsi iri mu gacfe ka Kimihurura, aha aba bahanzikazi bakaba bareretse abanyamakuru akazi bari bamazemo igihe icyakora nubwo uburyo babikozemo bwari bwiza ntabwo bwari bumenyerewe.
REBA HANO INDIRIMBO 'KOMEZA UNYIREBERE' YA CHARLY NA NINA
Abanyamakuru baganiriye na Inyarwanda nyuma y'ikiganiro nabanyamakuru cya Charly na Nina
Nyuma yo kwerekwa amashusho y'iyi ndirimbo ndetse no kuyumva umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye bamwe mu bandi banyamakuru bar bitabiriye uyu muhango, aha abanyamakuru babwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri icyabaye ari igikorwa cyiza cyane ariko nanone kinahenze ku buryo atari buri wese wabasha kugikora mu gihe ubushobozi bwe yaba atabwizeye.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABA BANYAMAKURU NYUMA Y'IMURIKWA RY'IYI NDIRIMBO