"Nibyiza ariko birahenze" Abanyamakuru b'imyidagaduro bavuga ku buryo Charly na Nina baherutse kumurikamo indirimbo yabo nshya-VIDEO

Imyidagaduro - 22/08/2018 3:01 PM
Share:

Umwanditsi:

"Nibyiza ariko birahenze" Abanyamakuru b'imyidagaduro bavuga ku buryo Charly na Nina baherutse kumurikamo indirimbo yabo nshya-VIDEO

Mu minsi ishize nibwo Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise 'Komeza unyirebere, aba bahanzikazi bamurikiye abanyamakuru batari bake iyi ndirimbo mu kiganiro nabanyamakuru b'imyidagaduro batari bake. aha bamwe mu banyamakuru bavuye muri iki kiganiro babonye ko nubwo ari ibintu byiza ariko ku rundi ruhande binahenze.

Ubwo bamurikaga iyi ndirimbo yari iherekejwe namashusho yayo Charly na Nina bari batumiye abanyamakuru mu muhango wabereye kuri Gusto Italiano imwe mu ma Restaurent aharawe muri iyi minsi iri mu gacfe ka Kimihurura, aha aba bahanzikazi bakaba bareretse abanyamakuru akazi bari bamazemo igihe icyakora nubwo uburyo babikozemo bwari bwiza ntabwo bwari bumenyerewe.

REBA HANO INDIRIMBO 'KOMEZA UNYIREBERE' YA CHARLY NA NINA

Charly na NinaAbanyamakuru baganiriye na Inyarwanda nyuma y'ikiganiro nabanyamakuru cya Charly na Nina

Nyuma yo kwerekwa amashusho y'iyi ndirimbo ndetse no kuyumva umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye bamwe mu bandi banyamakuru bar bitabiriye uyu muhango, aha abanyamakuru babwiye Inyarwanda.com ko mu by'ukuri icyabaye ari igikorwa cyiza cyane ariko nanone kinahenze ku buryo atari buri wese wabasha kugikora mu gihe ubushobozi bwe yaba atabwizeye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABA BANYAMAKURU NYUMA Y'IMURIKWA RY'IYI NDIRIMBO 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...