Eid al-Fitr, ni Umunsi Mukuru usoza Igisibo Gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadhan. Uyu munsi mukuru uteganyijwe Ejo ku wa Gatanu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yamenyesheje abakoresha n'abakozi mu nzego za Leta n'iz'abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri.

