Pogčar yahemukiwe! Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 mu gusiganwa n'ibihe -AMAFOTO

Imikino - 21/09/2025 5:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Pogčar yahemukiwe! Remco Evenepoel  yegukanye shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 mu gusiganwa n'ibihe -AMAFOTO

Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu cyiciro cyo gusiganwa n'ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo "Individual Time Trial".

Uko isiganwa ryagenze kuva ritangiye kugeza ku musozo;

Byari ibyishimo kuri Remco Evenepoel

Umubiligi Remco Evenepoel ni we wabaye uwa mbere mu gusiganwa n’ibihe mu cyiciro cy’Abagabo. Yakoresheje iminota 49 n’amasegonda 46. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Remco Evenepoel yegukanye shampiyona y'Isi mu gusiganwa n'ibihe.

Umunya-Australia Vine Jay niwe wabaye uwa kabiri aho yarushijwe umunota umwe n’amasegonda 14, naho Umubiligi van Wilder Ilan aba uwa gatatu aho yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 36. Tadej Pogačar wari utegerejwe na benshi we yasoreje ku mwanya wa 4 aho yasizwe iminota ibiri n'amasegonda 37.

Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu yaje ku mwanya wa 25 aho yarushijwe iminota 6 n’amasegonda 55 naho Mugisha Moise aza ku mwanya wa 31 aho arushwa iminota 8 n’amasegonda 54.

Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 izakomeza ejo ku wa Mbere aho abakinnyi batarengeje imyaka 23 mu bahungu no mu bakobwa bazasiganwa n’Ibihe.

Abakobwa ni bo bazatangira mbere guhera saa Yine n’igice aho bazakora intera y’Ibilometero 22,6. Ni mu gihe abahungu bo bazatangira guhera saa Saba n’iminota 35 bagakora intera y’Ibilometero 31,2.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla mu bakobwa mu gihe mu bahungu azaba ari Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.

16:47’ Pogčar yahuye n’uruvuga gusenya

Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu magare ahuye n’uruva gusenya aho afashwe ndetse akananyurwaho n’ Umubiligi Remco Evenepoel. Yamufatiye uzamuka ahazwi nko kwa Mignonne.

16:19’ Umubiligi niwe wicaye ku ntebe y’icyubahiro

Umukinnyi w’Umubiligi Van Wilder niwe wicaye ku mwanya wa mbere kugeza ubu aho yakoresheje iminota 52 n’amasegonda 22. Akurikirwa n’Umunya-Norway, Leknessund Andreas aho amurusha amasegonda 21. Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ari ku mwanya wa 13 aho arushwa iminota 4 n’amasegonda 14 n’uwa mbere  mu gihe Mugisha Moise we ari ku mwanya wa 20 akaba arushwa iminota 6 n’amasegonda 18.

16:00'Nimero ya mbere ku Isi mu magare yahagurutse

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare kugeza ubu  yamaze guhaguruka muri BK Arena. Yakurikiwe na Evenepoel Remco ufite ITT ya 2023 na 2024 aho ari nawe wahagurutse bwa nyuma.

Tadej Pogacar ahaguruka muri BK Arena

15:52’ Umunya-Canada ni we ufite umwanya wa mbere

Kugeza ubu Leonard Michael Shea ni we wicaye ku ntebe y’icyubahiro aho yakoresheje iminota 53 n’amasegonda 39. Akurikiwe n’Umubiligi Vermeersch Florian aho arushwa umunota 1 n’amasegonda 10. Ni mu gihe Nsengiyumva Shemu we ari ku mwanya wa 5.

15:22’ Umunyarwanda yatakaje umwanya w’icyubahiro

Nsengiyumva Shemu wari wicaye ku mwanya wa mbere awambuwe n’Umubiligi Vermeersch Florian aho we akoresheje iminota 54 n’amasegonda 49. Ararusha uyu munyarwanda wahise ujya ku mwanya wa kabiri umunota umwe n’amasegonda 51

Vermeersch Florian wicaye ku mwanya wa mbere kugeza ubu

15:20' Undi Munyarwanda arahagurutse

Mugisha Moise wa Team Rwanda ahagurutse kuri BK arena. We na Nsengiyumva Shemu nibo Banyarwanda bonyine barushanijwe muri iki cyiciro cy'Abagabo

15:08' Nsengiyumva Shemu akomeje kwicara mu mwaka w'icyubahiro. 

Kugeza ubu mu bakinnyi batanu bamaze gusoza, Nsengiyumva Shemu ni we wicaye mu ntebe y'icyubahiro aho ari ku mwanya wa mbere. Umunya-Tanzina Wais Ahmad Badreddin umukurikiye aramurusha iminota 8 n’amasegonda 21.

15:01' Nimero ya mbere ku Isi mu magare arahaguruka mu minota 56

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare we arahaguruka muri BK Arena saa Cyenda n'iminota 57 n'amasegonda 30. Arabanziriza Evenepoel Remco uhaguruka bwa nyuma saa Kumi zuzuye.

14:42’ Nsengiyumva Shemu yageze kuri Kigali Convetion Center

Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu wahagurutse bwa mbere muri iki cyiciro cy’Abagabo yamaze kugera kuri Kigali Convention Center aharimo harasorezwa umunsi wa mbere wa shampiyona y'isi y'Amagare ya 2025. Ku ntera y’Ibilometero 40.6, yakoresheje iminota 56 n’amasegonda 41.

14:18' Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu asigaje kugenda ibilometero 17 ngo agere kuri Kigali Convention Center akaba amaze kugenda iminota 33.

14:48'  Nsengiyumva Shemu akurikiwe n'Umunya-Tanzania, Ngwata Boniphase

13:45' Umunyarwanda ni we ubimburiye abandi mu cyiciro cy'Abagabo

Nkuko byagenze mu cyiciro cy'Abagore no mu bagabo, Umunyarwanda Nsegiyumva Shemu ni we uhagurutse mbere muri BK Arena

Amwe mu mafoto yaranze icyiciro cy'Abagore

13:25' Byari ibyishimo kuri Reusser Marlen wabaye uwa mbere mu cyiciro cy'Abagore 

13:21' Abanyarwanda babiri nibo bagiye gusiganwa mu cyiciro cy'Abagabo

Usibye Nsengiyumva Shemu ugiye kubimburira abandi saa Saba n'iminota 45 kandi hari na Mugisha Moise urahaguruka saa Cyenda n'iminota 20

13:07'  Hagiye gukurikiraho icyiciro cy'Abagabo

Nyuma y'uko hasojwe icyiciro cy'Abagore hagiye gukurikiraho icyiciro cy'Abagabo aho bo baragenda ibilometero 40.6. Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu niwe uhaguruka bwa mbere saa Saba n'iminota 45

12:55' Reusser Marlen niwe wabaye uwa mbere

Reusser Marlen ukomoka mu Busuwisi niwe wabaye uwa mbere mu cy'icyiciro cy'abagore mu gusiganwa n'ibihe. Yakoresheje iminota 43 n'amasegonda 9. Yakurikiwe na Van Der Breggen Anna ukomoka mu Buhorandi aho arushwa amasegonda 51. Umunyarwandakazi Nirere Xaverine yaje ku mwanya wa 27 mu gihe Ingabire Diane we yaje ku mwanya wa 35.

Reusser Marlen ukomoka mu Busuwisi wabaye uwa mbere 

12:45' Nirere Xaverine yavuze ko yashimishijwe no kuba ariwe watangiye shampiyona y'Isi y'amagare ya 2025

Umunyarwandakazi Nirere Xaverine yavuze ko yashimishijwe no kuba uwa mbere watangiye gusiganwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Mu kiganiro na RBA, yashimangiye ko iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Kigali rizaharurira inzira abakiri bato.

12:39' Reusser Marlen yicaye ku mwanya w'icyubahiro
Reusser Marlen ukomoka mu Busuwisi niwe wicaye ku mwanya w'icyubahiro kugeza ubu akaba yakoresheje iminota 43  n'amasegonda 9. Arusha Van Der Breggen Anna wari wicaye kuiri uyu mwanya amasegonda 51.

12:26' Abamaze gusoza ni 32

Kugeza ubu abamaze kugera kuri Kigali Convention Center ni 32 aho Umuhorandi Van Der Breggen Anna ariwe ukiyoboye n'iminota 44 n'isegonda 1. Umunyarwandakazi Nirere Xaverine we ari ku mwanya wa 15 mu gihe Ingabire Diane ari ku wa 23.

Van Der Breggen niwe wicaye ku ntebe y'icyubahiro kugeza ubu

12:14' Abamaze gusoza ni 22

Kugeza ubu abamaze kugera kuri Kigali Convention Center ni 20. Uyoboye abandi ni Umuhorandi Van Der Breggen Anna aho yakoresheje iminota 44 n'isegonda rimwe akaba akurikiwe na Trinca Colonel Monica. Umunyarwandakazi Nirere Xaverinwe we ari ku mwanya wa 11 kugeza ubu aho arushwa n'uwa mbere iminota 6 n'amasegonda 6.

11:55' Umunyarwandakazi Nirere Xaverine ari ku mwanya wa 5

Kugeza ubu abo mu cyiciro cy'abagore bamaze gusoza ni 17 aho Nirere Xaverine aza ku mwanya wa 5 akaba arushwa n'uwa mbere iminota itatu n'amasegonda 43. Uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu ni Haugset Sigrid ukomoka muri Norway akaba yakoresheje iminota 46  n'amasegonda 24.

Ubwo Nirere Xaverine yari ku ntebe y'icyubahiro nubwo atayitinzeho

11:20’ Umunya-Ethiopia Watango Serkalem wahagurutse ari uwa gatatu yamaze kugera kuri Kigali Convention Centre aho yakoresheje iminota 50 n’amasegonda 3

11:14' Nirere Xaverine wa Team Rwanda yamaze kugera kuri Kigali Convention Centre akoresheje iminota 50 n'amasegonda 70 nyuma yo gukora intera y'ibilometero 30.2

11:11' Abafana ni benshi hirya no hino ku mihanda aharimo haranyura amagare


10:54' Nirere Xaverine wa Team Rwanda akaba ari nawe wahagarutse mbere, amaze kugenda ibilometero 19 mu minota 32

10:27’ Umunya-Ethiopia, Watango, niwe ukurikiye Serkalem Al-Kuwari Kholoud

10:25'  Umunya- Qatar,  Al-Kuwari Kholoud niwe ukurikiye Nirere Xaverine 

10:22' Nirere Xaverine wa Team Rwanda niwe ubimburiye abandi muri shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025. Hagati ye n'undi uri bumukurikire haraba harimo intera y'iminota ibiri n'amasegonda 30.

10:07' Imihanda igiye gukoreshwa n'icyiciro cy'Abagore bakuru 

Inzira ikoreshwa ni iya BK Arena-Kimironko (Simba Supermarket)-Rwahama-Chez Lando- Prince House-Sonatube-Nyanza-Gahanga (Master Steel)-Sonatube-Rwandex-Kanogo-Main Round About- Kanogo-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignonne)-Ku Kabindi na Kigali Convention Centre.

10:00’ Harabura iminota micye umukinnyi wa mbere agahaguruka

Saa Yine n’iminota 22 n’amasegonda 30 umukinnyi wa mbere muri  shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 araba ahagurutse muri BK Arena. Icyiciro cy’Abagore bakuru ni cyo kibimburira ibindi aho umukinnyi utangira ari Nirere Xaverine wa Team Rwanda. 

Uyu munsi harakinwa 'Individual Time Trial' aho abasiganwa baba basiganwa n'ibihe ku giti cyabo. Mu cyiciro cy'abagore bakuru, barasiganwa ku ntera y'ibilometero 31,2 mu gihe abagabo bo basiganwa ku ntera y'ibilometero 40,6. 

9:47’ Perezida wa UCI yatangije  Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ku mugaragaro 

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi, UCI, David Lappartien yavuze ko “Ni ibyishimo njye na bagenzi banjye kuba turi i Kigali”. Yavuze ko byari inzozi zabo kuzana shampiyona y’Isi y’Amagare ku mugabane wa Afurika, rikaba ribereye mu Rwanda. 

Yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza ndetse no gushyigikira Siporo. David Lappartien yahise anatangiza ku mugaragaro shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

9:36’ Minisitiri wa Siporo yerekanye ko Perezida Kagame ashyigikira ndetse agaha agaciro igitsina gore 

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko “Iki kigiye kuba icyumweru kidasanzwe aho mu Rwanda hagiye kuba hateraniye ibihangange mu gusiganwa ku magare”.

Yagarutse ku kuba ari ubwa mbere hagiye gukinwa icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore muri Shampiyona y’Isi y’Amagare. Yavuze ko iki ari ikimenyetso cyo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashyigikira igitsina gore. 

9:30’ Perezida wa FERWACY yatanze ikaze muri shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson ni we muyobozi ubanje gutanga ikaze muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igiye kubera i Kigali. Yavuze ko atekereza ko ari byishimo kuri we no ku Banyarwanda muri rusange. 

Yavuze ko mu Rwanda igare rifatwa nk’umuco ndetse rikaba riba mu buzima bwa buri munsi. Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo na UCI. 

9:23' Abafana ni benshi muri BK Arena mbere y'uko hatangira shampiyona y'Isi y'Amagare 


U Rwanda rugiye kwandika amateka kuko shampiyona y’Isi y’Amagare ni ubwa mbere igiye kubera ku mugabane wa Afurika. U Rwanda rwahawe kwakira iri rushanwa muri 2021 aho rwari ruhanganye na Morocco. 

Mu mwaka wa 2019 ni bwo  rwari rwatanze kandidatire yo kwakira iri rushanwa nyuma y’uko  Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi  ryari ryasabye ko ibihugu bya Afurika bisaba.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro 98 imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine zabereye hanze y’uyu mugabane. Iya 2021 yabereye mu Bubiligi, iya 2022 ibera  mu mujyi wa Wollongong muri Australia, 2023 ibera  Glasgow muri Ecosse, naho iya 2024  ikaba yarabereye i Zürich mu Busuwisi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 igiye kubera i Kigali yitabiriwe abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110. Kuri iki Cyumweru harabaho ibizwi nka “Individual Time Trial” aho umukinnyi ari buhaguruke wenyine agasiganwa n’ibihe.

Inzira ikoreshwa ni iya BK Arena-Kimironko (Simba Supermarket)-Rwahama-Chez Lando- Prince House-Sonatube-Nyanza-Gahanga (Master Steel)-Sonatube-Rwandex-Kanogo-Main Round About- Kanogo-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Kabindi na Kigali Convention Centre.




Muri BK Arena ahari bubere ibirori byo gutangiza shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...