Uko ryagenze;
Australia yegukanye umudari wa Zahabu
U Bufaransa bwegukanye umudari wa Feza
U Busuwisi bwegukanye umudari w'Umuringa
Ku munsi wejo ku wa Gatatu shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 izakomeza abakinnyi basiganwa mu muhanda aho noneho bazatangirira rimwe. Ni abakobwa abatarengeje imyaka 23 bazasigwanwa mu bilometero 119.3 guhera saa Saba
16:56'Uko u Rwanda rwitwaye
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 11 aho yasizwe n'iya mbere iminota 8 n'amasegonda 38
16:48' Australia yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 mu gusiganwa n’ibihe ku makipe avanze
Nkuko byari byitezwe Australia niyo yegukanye shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali mu gusiganwa n'ibihe ku makipe agizwe n'Abagabo n'Abagore ikoresheje iminota 54 n'amasegonda 30 . U Bufaransa nibwo bwabaye ubwa kabiri aho bwasizwe amasegonda 5 naho u Busuwisi buba ubwa gatatu aho bwasizwe amasegonda 10
16:36' U Bufaransa bwafashe umwanya wa mbere
Mu makipe 12 afite Abagabo n'Abagore bamaze gusoza u Bufaransa nibwo bwa mbere aho bwakoresheje iminota 54 n'amasegonda 35 muri rusange. U Busuwisi ni ubwa kabiri bukaba bwasizwe amasegonda 4. U Rwanda rwo rugeze ku mwanya wa 8 rukaba rwasizwe iminota 8 n'amasegonda 33
16:31' Ni umunsi wa nyuma wo gusiganwa n'ibihe
Kuva shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali yatangira ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeri kugeza uyu munsi habagaho ugusiganwa n'ibihe ariko guhera ku munsi wejo noneho abakinnyi bazatangira gusiganwa mu muhanda. Ejo abazasiganwa ni abakobwa batarengeje imyaka 23
16:15' Abahungu ba Australia ihabwa amahirwe bageze KCC
Abahungu ba Australia ifite Team Time Trial Mixed Relay y'umwaka ushize ndetse ikaba inahabwa amahirwe yo kwegukana iy'uyu munsi bamaze kugera ahasorezwa kuri Kigali Convetion Center aho bakoresheje iminota 24 n'amasegonda 49. Abakobwa bayo nabo bahise bahuguruka
15:53' Abagabo b'amakipe yose bamaze guhaguruka
Kugeza ubu abagabo b'Amakipe yose uko ari 19 bamaze guhaguruka aho Australia ariyo yahagurutse nyuma. Kugeza ubu ibihugu bifite Abagabo n'Abagore bamaze gusoza ni 9. Espagne niyo yicaye ku mwanya wa mbere aho yakoresheje iminota 56 n'amasegonda 25. U Rwanda rwo ruri ku mwanya wa 5 rukaba rwasizwe iminota 6 n'amasegonda 42
15:49' Hamaze gusoza amakipe 6
Kugeza amakipe afite Abagabo n'Abagore bageze KCC ni 6 yonyine muri 19 ararushanwa. Kugeza ubu Ubushinwa buri ku mwanya wa mbere aho bwakoresheje isaha imwe n'umunota umwe mu bilometero 41.8. U Rwanda rwo ruri ku mwanya wa gatatu aho rwasizwe iminota ibiri
15:09' Ubushinwa burayaboye
Kugeza ubu mu bihugu bifite Abagabo n'Abagore bamaze gusoza,Ubushinwa nibwo buri ku mwanya wa mbere aho bwakoresheje isaha imwe n'umunota umwe mu bilometero 41.8. U Rwanda rwo ruri ku mwanya wa gatatu aho rwasizwe iminota ibiri
15:01' Abagore b'u Rwanda nabo bageze KCC
Abagore b'u Rwanda nabo bamaze kugera kuri Kigali Convetion Center aho wegeranyije ibihe byabo niby'Abagabo byahise bituma bajya ku mwanya wa kabiri bakaba basizwe na Ethiopia ya mbere amasegonda 46
14;56'Ethiopia irayoboye
Kugeza ubu Ethipia niyo iyoboye amakipe afite Abagabo n'Abagore bageze ku murongo bose.Wegeranyije ibihe byabo bose yakoresheje isaha imwe n'iminota 2 n'amasegonda abiri. Uganda yo iri ku mwanya wa kabiri aho yasizwe iminota 3 n'amasegonda 35 naho Benin yo iri ku mwanya wa 3 ikaba yasizwe iminota 9 n'amasegonda 13
14:26' U Rwanda rwageze KCC
U Rwanda narwo rwamaze kugera kuri Kigali Convetion Center aho rwahise rujya ku mwanya wa 3 mu makipe afite abagabo bamaze gusoza. Rwasizwe na Ethipia yicaye ku mwanya wa mbere amasegonda 33. Abagore b'u Rwanda bahise bahaguruka ni Ingabire Diane,Nirere Xaveline na Nyirarukundo Claudette
14:19'Uganda niyo yageze kuri KCC mbere
Uganda niyo yageze kuri Kigali Convetion Center mbere aho yaciye kuri Benin yahagurutse mbere. Uganda yakoresheje iminota 29 n'amasegonda 20 ikaba yasize Uganda iminota ine n'amasegonda 22. Abagore bo muri aya makipe yombi nabo bahise bahaguruka aho nabo bagiye gukora ibilometero 41.8 bakabona kugaruka KCC
13:57' U Rwanda rwamaze guhaguruka
Ikipe y'u Rwanda yamaze guhaguruka kuri KCC aho igizwe na Byukusenge patrick,Nkundabera Eric na Uwiduhaye Mike. Bashiki babo,Ingabire Diane,Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette bo barahaguruka nyuma aruko umukinnyi wa kabiri mu bagabo agejeje ipine mu murongo usorezwaho nawo ukaba uri Convetion Center n'ubundi
13:47' Haregeranwa ibihe by'Umugabo wa kabiri n'Umugore wa kabiri
Harimo harabanza guhaguruka abagabo aho uwa kabiri najya agera ku murongo usorezwaho,abagore batatu bari mu kipe imwe nawe barajya bahita babona guhaguruka.Nyuma haraza kurebwa igihe umukinnyi wa kabiri mu bagore yagereye ku murongo ubundi hegeranywe igihe yakoresheje na cya kindi wa mugabo wa kabiri yakoresheje mu bilometero 41.8 birimo birakorwa
13:45' Ikipe ya mbere yahagurutse
Ikipe ya Benin niyo ibimburiye andi guhaguruka kuri Kigali Convetion Center.Ihagarariwe na Saizonou,Sodjede Ricardo,Tossavi Jeroff Ted Yao,Ahouissou Hermionne,Akpovihouede Yetonde na Metoevi Charlotte.
13:05' Ikipe ya nyuma irahaguruka saa Cyenda n'iminota 50
Australia yegukanye shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2024 muri iki cyiciro cyo gusiganwa n'ibihe ku makipe avanze niyo irahaguruka nyuma saa Cyenda n'iminota 50. Iraba igizwe na Matthews Michael,Plapp Lucas,Vine Jay,Chapman Brodie,Spratt Amanda na Wilson-Haffenden Felicity
Ubwo abakinnyi bitozaga mu mihanda beretswe urukundo n'abafana
12:27’Ugusiganwa muri ubu buryo byatangiye muri 2019
Ubundi mbere hakinwaga Team Time Trial aho ikipe y'abagabo n’abagore buri bamwe bakinaga ukwabo basiganwa n'ibihe. Mu 2019 muri shampiyona y'Isi yabereye Yorkshire mu Bwongereza, bahisemo kuvanga amakipe y'abagabo n'abagore muri gahunda yo kuzamura n’igitsina gore.
12:13' Benin niyo ihaguruka mbere
Ikipe ya Benin niyo irahaguruka mbere saa Saba n'iminota 45. Igizwe na Saizonou,Sodjede Ricardo,Tossavi Jeroff Ted Yao,Ahouissou Hermionne,Akpovihouede Yetonde na Metoevi Charlotte.
12:04' Abakinnyi bahagarariye u Rwanda
Muri iri siganwa ryo gusiganwa n'ibihe ku makipe avanze,u Rwanda ruhagarariwe na Byukusenge Patrick,Nkundabera Eric,Uwiduhaye Mike,Nirere Xaverine,Ingabire Diane na Nyirarukundo Claudette. Barahaguruka saa Saba n'iminota 57
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 ni bwo hagiye gusozwa icyiciro cyo gusiganwa n'ibihe aho kuri ubu noneho
amakipe y’Abagabo n’Abagore avanze - ariyo araba asiganwa (Team Time Trial
Mixed Relay). Isiganwa riratangira saa Saba n’iminota 45 hakaba hari bukorwe ibilometero 41.8.
Amakipe 19 niyo aritabitra aho buri imwe iraba igizwe n’abakinnyi batatu b’abagabo na batatu b’abagore. Muri rusange abakinnyi barasiganwa ni 90 bakaba barakoresha umuhanda wa KCC- Gishushu-Chez Lando -Prince House-Sonatube - Nyanza- Kugaruka Sonatube-Rwandex-Kanogo - Mediheal - Women Foundation-Ku Muvunyi - KCC.
Amakipe yabanje kwishyushya mbere y'uko isiganwa ritangira