Ubuyobozi bwa Miss Universe Jamaica bwemeje urupfu rwe binyuze ku rubuga rwa Instagram, buvuga ko bwakiriye inkuru y'urupfu rwe n'agahinda kenshi.
Mu butumwa bwashyizwe hanze, bwagize buti: "Tubabajwe cyane no kubura LaToya Malcolm, witabiriye irushanwa rya Miss Universe Jamaica 2024. Twihanganishije umuryango we, inshuti n'abandi bose bamukundaga. Aruhukire mu mahoro, ntituzigera tumwibagirwa."
LaToya Malcolm yari umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana ikamba rya Miss Universe Jamaica mu 2024. Icyakora, muri icyo gihe yahuye n'ikigeragezo gikomeye cyo kubura se.
Nyuma yaho yaje kwegukana ikamba rya Miss Jamaica Bikini International, atsindira iryo rushanwa aritura se witabye Imana. Icyo gihe yavuze ati: "Data nkunda, iyi ntsinzi ni iyawe. Umukobwa wawe wenyine akomeje kugutera ishema. Nzi neza ko uri kunyitegereza uri mu ijuru umwenyura."
Mu myaka ya nyuma y'ubuzima bwe, Malcolm yari yaritangiye gufasha urubyiruko rufite amikoro make binyuze mu mushinga wa Transition Project, ubafasha kubona ubumenyi n'ubushobozi bubategurira kwinjira neza mu buzima bw'abakuze.
Nyuma y'itangazwa ry'urupfu rwe, Gabrielle Henry, ufite ikamba rya Miss Universe Jamaica muri iki gihe, yavuze ko Malcolm yari umuntu wagize uruhare rukomeye mu muryango mugari wa Jamaica.
Yagize ati: "Kumva inkuru y'urupfu rwa LaToya ni igihombo gikomeye ku muryango we no kuri Jamaica yose. Umusanzu we ntuzigera wibagirana. Nihanganishije umuryango we, kandi aruhukire mu mahoro."
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa LaToya Malcolm ntikiratangazwa.

