Kwibwa ingofero byatumye Olamide asigaye atinya gutaramira abafana

Imyidagaduro - 28/04/2026 8:15 AM
Share:

Umwanditsi:

 Kwibwa ingofero byatumye Olamide asigaye atinya gutaramira abafana

Umuraperi ukomeye muri Nigeria, Olamide, yatangaje ko n’ubwo amaze imyaka myinshi akora ibitaramo, akigira ubwoba buri gihe mbere yo kujya ku rubyiniro.

Uyu muhanzi uzwi cyane nka “Baddo”, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Korty EO, aho yasobanuye ko ibyo biterwa n’ibihe bikomeye yagiye anyuramo mu bihe byashize ari mu bitaramo.

Olamide yavuze ko hari igihe yagiye agerwaho n’abantu atiteguye ari ku rubyiniro, bamwe bakamwambura ibintu yambaye nko gufata urunigi/shenete cyangwa ingofero, ibintu yavuze ko byamushyize mu bwoba bukomeye.

Yagize ati: “Nihutira kugira ubwoba buri gihe iyo ngiye kujya ku rubyiniro. Nahuye n’ibintu byinshi bidasanzwe nkiri kuririmba. Hari igihe umuntu ahita aza akagutungura, agafata urunigi rwawe cyangwa ingofero, ntumenye icyo akurikiye.”

Uyu muraperi yavuze ko ibyo bihe byamusize afite impungenge ku buryo buri gitaramo cyose aba atazi neza uko kiri bugende, bigatuma ahora yiteguye ibishobora kuba byose.

Nubwo bimeze bityo, Olamide akomeje kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, aho ibitaramo bye bikomeje kwitabirwa ku bwinshi, n’ubwo inyuma y’ibyo byose aba afite igitutu n’ubwoba bidakunze kugaragara ku maso y’abafana.

Olamide ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki wa Afurika, abikesha impano, umurava n’uburyo yihariye bwo gukora indirimbo zifata imitima ya benshi.

Olamide Gbenga Adedeji yavukiye i Lagos muri Nigeria, aho yatangiye kugaragaza impano ye akiri muto.

Yakuze akunda cyane umuziki wa Hip Hop wo mu muhanda (street hip hop), ibintu byaje kumugira umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuririmba mu rurimi rwa Yoruba, bituma yigarurira abakunzi benshi mu gihugu cye no hanze yacyo.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “Rapsodi”, yamufashije kwinjira ku isoko ry’umuziki ku mugaragaro.

Nyuma y’iyo album, Olamide yakomeje gushyira hanze izindi nyinshi zakunzwe cyane zirimo “YBNL”, “Baddest Guy Ever Liveth” n’izindi, zamuhesheje kuba umwe mu bahanzi bayoboye umuziki wa Nigeria mu gihe kirenga imyaka icumi.

Mu 2012, yashinze inzu ifasha abahanzi yise YBNL Nation, yabaye urubuga rwo kuzamura impano nshya. Iyi label yafashije abahanzi benshi kugera ku rwego mpuzamahanga barimo Fireboy DML na Asake, ubu bari mu bagezweho muri Afurika.

Kimwe mu byatumye Olamide aramba ku isoko ni uko yamenye guhuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Hip Hop na ‘Street vibes’, akazishyira mu ndirimbo zoroshye kumva ariko zikora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Indirimbo ze nyinshi zagiye zifasha urubyiruko kwiyumva mu muziki, kuko akunze kuririmba ku buzima bwo hasi, intambara zo kwiyubaka n’intsinzi iva mu kwihangana.

Mu rugendo rwe, Olamide yagiye atsindira ibihembo byinshi by’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, anitabira ibitaramo bikomeye byitabirwa n’imbaga y’abafana.

Yabaye kandi umwe mu bahanzi bake bo muri Nigeria bashoboye kugumana igikundiro mu gihe kirekire, ibintu bitorohera benshi mu muziki.

Uretse kuba umuhanzi, Olamide azwi cyane nk’umuntu ufasha abandi kuzamuka. YBNL Nation yabaye nk’ishuri ry’umuziki ryavuyemo abahanzi benshi bageze kure, bituma izina rye ridahagarara ku ndirimbo ze gusa, ahubwo rikiyongera no ku ruhare rwe mu guteza imbere umuziki wa Nigeria.

Kugeza ubu, Olamide akomeje kuba ku rwego rwo hejuru, akorana n’abahanzi bakomeye ndetse agakomeza gushyira hanze indirimbo zikundwa cyane.

Nubwo amaze kugera kure, urugendo rwe rukomeje kugaragaza ko impano iherekejwe n’umurava n’icyerekezo bishobora kugeza umuntu ku nzozi ze, akava ku busa akagera ku isonga.

Nubwo akunze kugaragara nk’ufite icyizere ku rubyiniro, Olamide yatangaje ko buri gihe ajya gutaramira abafana afite ubwoba, bitewe n’ibi bihe bikomeye yanyuzemo birimo no kwibasirwa n’abantu batunguranye bamwambura ku rubyiniro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...