Nk’uko
Polisi ya Los Angeles ibitangaza, abapolisi batabajwe ahagana saa saba
n’iminota 21 ku isaha yo muri Amerika (1:21 PM), nyuma y’uko humvikanye urusaku
rw’amasasu yarasiwe ku rugo rw’uyu muhanzikazi ruri mu gace ka Beverly Hills
Post Office.
Amakuru
yatangajwe n’abashinzwe umutekano avuga ko umugore uri mu kigero cy’imyaka 30
ari we ukekwaho kurasa. Uyu mugore bivugwa ko yari mu modoka yo mu bwoko bwa
Tesla yera, aho yahagaze imbere y’urugo rwa Rihanna maze akarasa amasasu menshi
agana mu rugo rw’uyu muhanzikazi mbere yo guhita atoroka.
Polisi
ivuga ko nibura amasasu arindwi ari yo yarashwe, ndetse irimwe muri yo rikaba
ryarinjiye mu rukuta rw’inzu. Abashinzwe umutekano basanze kandi hari imyobo
y’amasasu ku irembo ry’urugo ndetse no ku modoka ya RV yari iparitse mu gikari.
Nubwo
amasasu yarashwe ari menshi, nta muntu wakomeretse muri icyo gikorwa. Amakuru
yatangajwe n’ikinyamakuru Los Angeles Times avuga ko Rihanna yari mu rugo ubwo
ibi byabaga, ariko ko nta wagize ikibazo cy’ubuzima.
Nyuma
y’iminota igera kuri 30 gusa abapolisi batangiye gushakisha uwari urashe,
indege ya kajugujugu ya polisi yabonye imodoka ye mu gace ka Sherman Oaks, aho
yari iparitse muri ‘parking’ y’ahacururizwa ibintu. Uwo mugore yahise afatwa
arafungwa.
Mu
gushakisha imodoka ye, polisi yasanze harimo imbunda yo mu bwoko bwa ‘assault
rifle’ ndetse n’amasasu yarashwe arindwi, bikekwa ko ari yo yakoreshejwe muri
icyo gikorwa. Kugeza ubu, umwirondoro w’uyu mugore nturatangazwa.
Rihanna
atuye muri iyi nzu iri mu gace ka Beverly Hills hamwe n’umukunzi we umuraperi
ASAP Rocky, bafitanye abana batatu barimo umuhungu witwa RZA wavutse muri
Gicurasi 2022, Riot wavutse muri Kanama 2023 ndetse n’umukobwa wavutse mu mezi
make ashize.
Si
ubwa mbere urugo rwa Rihanna rugize ikibazo cy’umutekano. Mu 2018, umugabo witwa
Eduardo Leon yinjiye mu nzu ye iri mu gace ka Hollywood Hills amaramo amasaha
agera kuri 12. Nyuma yaje kwemera icyaha cyo gukurikirana (stalking) uyu
muhanzikazi.
Rihanna,
amazina ye nyakuri akaba Robyn Rihanna Fenty, yavukiye mu birwa bya Barbados.
Yatangiye kwamamara mu muziki mu myaka ya 2000 abikesha indirimbo zirimo “Pon
de Replay” na “Umbrella”.
Uretse
umuziki, Rihanna ni umwe mu bagore b’ibyamamare bafite ubucuruzi bukomeye ku
Isi, aho afite ibigo birimo Fenty Beauty ndetse na Savage X Fenty. Ikinyamakuru
Forbes kivuga ko umutungo we urenga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.
Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu mugore arasa ku rugo rw’iki cyamamare cyo ku rwego mpuzamahanga.

Amasasu
arindwi yarashwe ku rugo rw’umuhanzikazi Rihanna ruri i Beverly Hills muri
California, aho umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 yarashe ari mu modoka mbere
yo guhita atoroka
