Kuri iyi sabukuru y’amavuko ye n’ubwo ari umunsi w’ibyishimo kuri we, mu kiganiro n’Inyarwanda.com yadutangarije ko muri we atishimye nk’uko yagombaga kuba yishimye iyo icyo abura kiba gihari.
Mu magambo ye yagize ati: “kuri uyu munsi w’isabukuru y’amavuko yanjye, nagombaba kwishima birenze iyo umukunzi wanjye aba ari hafi yanjye, gusa kubera ko adahari nta bwo nishimiye cyane umunsi w’amavuko wanjye.”

N'ubwo yishimiye ko yagize isabukuru y'amavuko, afite agahinda k'uko umukunzi we atamuri hafi
Umukunzi wa Alliance kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada niwe uri kumutera kutishimira umunsi we w’amavuko, gusa Alliance nti byamubuza kugira ibyo yishimira yabashije kugeraho mu buzima aho yadutangarije ko mu gihe amaze ku isi yishimira ko ariho ahumeka umwuka w’abazima kandi akaba amaze kuba umuntu ufite icyerekezo.
Isimbi Alliance nk’uko yakomeje abidutangariza, ibyo yagezeho nti yari kubigeraho iyo atabifashwamo n’abantu yita ab’agaciro cyane, nk’uko yabyivugiye muri aya magambo: “Ibintu byose nagezeho ni ku bw’abantu bambereye ab’agaciro cyane. Abo ni Mama wanjye ndamushima cyane kuba ndi njye kuri uyu munsi ni we mbikesha, ndashimira umuvandimwe wanjye witwa Ingabire Ange, mukesha byinshi mu buzima bwanjye, ndashimira abavandimwe banjye bose, abakunzi banjye, n’abanyarwanda bose muri rusange kuko mbakesha byinshi mu buzima bwanjye.”

Yegukanye igihembo cya Best Lyrics mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2014
Isimbi Alliance yakomeje adutangariza ibyo ateganya kugeraho mu myaka iri imbere mu gihe azaba akomeje kubaho aho yagize ati, “mu buzima bwanjye buri imbere, Imana niba ikintije umwuka w’abazima, ndateganya kugera ku bikorwa byinshi. Ndateganya kubaka urugo nkagira umugabo, nkagira abana, nkagura ibikorwa byanjye muri sinema, n’ibindi byinshi biba biri mu nzozi z’umuntu.”

Isimbi Alliance wamenyekanye nka Nelly muri filime Rwasa
Twababwira ko kuri ubu Isimbi Alliance nyuma yo gukina muri filime nka Rwasa ari nayo yamumenyekanishije aho akina yitwa Nelly, akongera kugaragara muri filime Serwakira,… kuri ubu ari gukina muri filime nshya izaba yitwa NKUBA aho ari gukinana n’abandi bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda nka Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi, Ryangombe,… akaba ari gukinana kandi na Gahongayire Solange uzwi nka Zuzu muri filime Ntaheza h’isi, D’amour Selemani uzwi nka Papa Shaffy muri filime Ntaheza h’isi nyuma yo kuva mu bitaro,…
Mutiganda Janvier
