Kuri uyu wa Gatanu ni bwo aba bombi batangiye iyi nzira mu Rukiko rwa Kibagabaga. Uru rubanza rwashyizwe mu muhezo, icyakora mu Rukiko Muyango na Kimenyi bari bicaranye baganira nk'aho nta kibazo basanzwe bafitanye.
Aba bombi bari mu nzira zo gutandukana mu mategeko nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ko batakibana.
Tariki ya Mutarama 2024, ni bwo Muyango na Kimenyi basezeranye Imbere y'amategeko ubundi bakora ubukwe ku wa 06 Mutarama 2024 aho ari ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa cyane urukundo rw’umunyezamu Kimenyi Yves na Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Bambi bari ibyamamare ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu urukundo rwabo rwavuzwe cyane.
Kimenyi wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR, Rayon Sports na Kiyovu Sports, AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, muri Gashyantare 2021 yambitse impeta y’integuza Miss Muyango.
Mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo, Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis, wabonye izuba muri Kanama 2021.
Mu mpera za 2023 batangaje ko bagiye gukora ubukwe ndetse mu Ukuboza 2023 Miss Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi kugeza babukoze mu ntangiriro za 2024 aho basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel muri Living Word Church.


Kimenyi Yves na Muyango batangiye kuburana ku gutandukana mu mategeko nyuma y’imyaka ibiri irenga basezeranye
