Kigali: Timaya, The Ben na Kizz Daniel bagiye guhurira mu iserukiramuco Giants of Africa

Imyidagaduro - 07/05/2025 6:19 AM
Share:

Umwanditsi:

 Kigali: Timaya, The Ben na Kizz Daniel bagiye guhurira mu iserukiramuco Giants of Africa

Abahanzi b’ibyamamare ku rwego rwa Afurika, Timaya na Kizz Daniel, bategerejwe i Kigali mu iserukiramuco Giants of Africa Festival 2025 riteganyijwe kuva ku wa 27 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025.

Aba bahanzi bazasusurutsa igitaramo cya nyuma kizabera muri BK Arena ku wa 2 Kanama, aho bazafatanya n’Umunyarwanda The Ben, mu gitaramo gitegerejwe n’abatari bake.

Kizz Daniel, amazina ye y’ukuri ni Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, yavukiye mu mujyi wa Abeokuta muri Leta ya Ogun mu Burengerazuba bwa Nigeria. Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2014 ubwo yasinyaga muri G-Worldwide Entertainment, akamenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ye yise Woju. Nyuma yaho, yashinze inzu ye yitwa Fly Boy Inc, akaba ariho yakoreye zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Yeba, Buga, Cough (Odo), One Ticket na Twe Twe.

Uyu muhanzi akunzwe cyane kubera ijwi rye rihamye, indirimbo zibyinitse n’ubuhanga mu miririmbire buhuza injyana za Afrobeats na R&B. Yatwaye ibihembo bikomeye birimo Headies Awards, Soundcity MVP Awards n’ibindi, ndetse yagiye aririmba ku marushanwa mpuzamahanga nka AFRIMA.

Timaya, amazina ye y’ukuri ni Inetimi Timaya Odon, nawe ukomoka muri Nigeria, yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2005. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye ya mbere Dem Mama, nyuma aza gushyira hanze album ye ya mbere yise True Story mu 2007. Yaje gukomeza kwigaragaza nk’umwe mu baraperi n’abaririmba mu njyana ya Dancehall, Reggae na Afrobeat bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Indirimbo ze nka Bum Bum, Sanko, Balance, I Can’t Kill Myself, Don Dada n’izindi, zamugize icyamamare, bituma ahabwa akabyiniriro ka “Egberi Papa 1 of Bayelsa” bivuze “Umuyobozi wa mbere wo muri Bayelsa”, ho mu ivuko rye.

Timaya yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye barimo Sean Paul, Patoranking, Phyno, n’abandi, ndetse yagiye atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi, akundwa cyane kubera uburyo ashyira ingufu mu bitaramo no guhuza umuco gakondo wa Nigeria n’umuziki w’ubu.

Giants of Africa Festival 2025 izatangira ku wa 27 Nyakanga n’igitaramo cya mbere kizahuza DJ Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, Ruti Joel, Sherie Silver, hamwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Kevin Kade na Boukuru.

Giants of Africa ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Masai Ujiri, Perezida wa Toronto Raptors, ugamije guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Basketball, uburezi n’umuco.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri i Kigali nyuma y’irya 2023 ryahurije hamwe ibyamamare nka Davido, Diamond Platnumz, Tyla na Tiwa Savage. U Rwanda rufatwa nk’ihuriro rikomeye ry’iri serukiramuco ku mugabane wa Afurika.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...