John Legend yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango utegura Move Afrika ibera i Kigali

Imyidagaduro - 04/05/2026 6:39 AM
Share:

Umwanditsi:

 John Legend yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango utegura Move Afrika ibera i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend, yongeye kugaragaza ko atari uwo ku rubyiniro gusa, nyuma yo gushyirwa mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’umuryango Global Citizen, uzwiho ibikorwa byo guharanira imibereho myiza no kurwanya ubukene bukabije ku Isi.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga icumi ari hafi y’uyu muryango, yinjiye muri uru rwego rukomeye mu gihe ibikorwa bya Global Citizen bikomeje kwaguka, by’umwihariko muri Afurika aho harimo n’iserukiramuco rya Move Afrika rimaze kuba ikirangirire i Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans, yashimangiye ko John Legend ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muryango kuva kera, aho yatangiye kuwufasha kuva mu 2011, awushyigikira mu bikorwa byo gukusanya inkunga no gukoresha impano ye mu gukangurira Isi impinduka nziza.

Mu butumwa bwe, Evans yagaragaje ko kuba John Legend yinjiye mu Nama y’Ubutegetsi ari imbaraga nshya zitezweho kuzamura ibikorwa by’uyu muryango, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho y’abatishoboye.

Ati: “Ni ishema rikomeye kuba John Legend ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Global Citizen. Ni umuntu wahoranye umuhate wo guteza imbere impinduka nziza, kuva ku ntangiriro kugeza n’uyu munsi.”

Mu mwaka wa 2025, uyu muhanzi yageze i Kigali aho yataramiye abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Move Afrika, cyahurije hamwe imyidagaduro n’ubukangurambaga bugamije guteza imbere Afurika no gukemura ibibazo biyibangamiye.

Kwinjira kwa John Legend muri uru rwego rw’ubuyobozi bwa Global Citizen bigaragaza neza icyerekezo cye kirenze umuziki, aho akomeje kwifashisha izina n’ijwi bye mu guharanira Isi irangwa n’uburinganire n’imibereho myiza kuri bose ibintu bikomeje gutuma aba umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

John Legend yatangiye kwamamara cyane mu 2004 asohora album ye ya mbere “Get Lifted”, yahise imushyira mu bahanzi bakomeye muri R&B.

Mu rugendo rwe amaze kwegukana ibihembo 13 bya Grammy, ndetse afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo “All of Me” ndetse na “Like I'm Going to Lose You” yakoranye na Meghan Trainor.

John Legend yinjiye mu buyobozi bwa Global Citizen, umuryango utegura Move Afrika imaze kumenyerwa i Kigali. Aha ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans

Nyuma yo gutaramira i Kigali, John Legend yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Global Citizen, ikomeje kwagura ibikorwa byayo muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...