Jason Derulo ntiyumva uburyo agejeje imyaka 37 akiri ingaragu, agaragaza icyamuteye gutinya urushako

Imyidagaduro - 29/03/2026 10:06 AM
Share:

Umwanditsi:

 Jason Derulo ntiyumva uburyo agejeje imyaka 37 akiri ingaragu, agaragaza icyamuteye gutinya urushako

Umuhanzi w’Umunyamerika Jason Joel Desrouleaux wamamaye nka Jason Derulo, yatangaje ko atigeze atekereza ko azagera ku myaka 37 akiri ingaragu, ibintu avuga ko byahinduye uko abona urushako n’urukundo muri rusange.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Graham Bensinger, aho yagarutse ku buryo yakuze afite inzozi zo gushaka akiri muto, ariko ubuzima bukaza kumwereka indi sura itari iyo yari yiteze.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Don’t Wanna Go Home”, yavuze ko mu bihe bitandukanye yakundanye n’abakobwa benshi yumvaga bazabana ubuziraherezo, ariko ntibigende uko yabitekerezaga.

Yagize ati: “Natekerezaga ko nzarongora benshi mu bakobwa nakundanye na bo. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzageza ku myaka 37 nkiri ingaragu. Ntabwo byigeze biza mu bitekerezo byanjye na rimwe.”

Derulo yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ahindura uko abona urushako ari ibyo yagiye abona mu buzima bwe, birimo n’ibibazo bikomeye byagiye bibaho hagati y’abashakanye n’abakundana.

Ati: “Nabonye byinshi cyane. Hari ibyo nabonye byagutangaza; abagore bashatse bava ku bagabo babo bari kumwe mu tubari, ibintu byinshi byerekana ko urukundo rutari uko abantu barutekereza.”

Ibi ngo byatumye atangira kugira ubwoba bwo kwiyemeza urushako, kuko yasanze hari byinshi bishobora gutuma urukundo rutagenda neza nubwo mwaba mwarabanje mukundana cyane.

Mu mateka y’urukundo rwe, Jason Derulo yigeze gukundana n’umuhanzikazi Jordin Sparks mu gihe cy’imyaka itatu, baza gutandukana muri Nzeri 2014.

Nyuma yaho, mu 2021, yabyaranye umwana w’umuhungu n’umukunzi we wahoze ari umunyamideli, Jena Frumes. Icyakora, urukundo rwabo ntirwamaze igihe kinini kuko batandukanye hashize amezi atanu gusa babyaranye.

Nubwo atari mu rukundo ruhamye kuri ubu, Jason Derulo agaragaza ko ubuzima bwamwigishije byinshi ku rukundo n’urushako, ndetse ko ubu abifata mu buryo butandukanye n’uko yabitekerezaga akiri muto.

Jason Derulo yavuze ko yakundanye n’abakobwa benshi yizeye ko bazabana, ariko uko yabonye ibibazo by’urukundo mu bandi byatumye ahindura imyumvire ku gushaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...