Inyuma imyambarire y'abakobwa: Tuganire ku itandukaniro ry’ibisekuru by'Abanyarwanda

Amakuru ku Rwanda - 02/09/2026 10:57 AM
Share:
 Inyuma imyambarire y'abakobwa: Tuganire ku itandukaniro ry’ibisekuru by'Abanyarwanda

Ibyatangiye ari impaka ku myambarire y’abagore byahise bihinduka ikiganiro gikomeye kijyanye n’umuco ubwisanzure, imyitwarire ikwiye mu ruhame, inshingano za sosiyete, itandukaniro ry’ibisekuru, uruhare rw’imbuga nkoranyambaga, uruhare rwa Leta, ndetse, mu by’ingenzi, ubwoko bwa sosiyete dushaka kuba

Kubera iyo mpamvu, wenda dukwiye kwirinda ubushake bwo kugabanya iki kiganiro tukakigarukira ku burebure bw’umwenda, ubunini bw’ijipo cyangwa ku isura y’umugore runaka mu birori runaka. Imyambaro ni igice kigaragara gusa cy’ikiganiro cyimbitse cyane. Kandi icyo kiganiro gikwiye kwitabwaho.

Ku bafata ibyemezo: Umuco ntushobora kubungabungwa binyuze mu kubahiriza amategeko gusa

Sosiyete ifite uburenganzira bwo kuganira ku ndangagaciro zayo. Buri gihugu kigira amahame y’umuco agena uko abantu babana, bambara, bavuga kandi bitwara mu ruhame. Ariko umuco ntabwo ari amabwiriza ya polisi.

Umuco uba mu mitima y’abantu, mu ngo, mu mashuri, mu miryango, mu nkuru no mu mahitamo ya buri munsi. Ukomoka ku gisekuru ujya ku kindi kubera ko abantu basobanukiwe n’icyo usobanuye kandi bagahitamo kuwukomeza.

Niba dushaka ko urubyiruko rwakira indangagaciro z’umuco wacu, tugomba gusobanura impamvu izo ndangagaciro ari ingenzi.

Amategeko ashobora kugenzura imyitwarire mu gihe runaka, ariko gusobanukirwa bituma umuntu yumva ko ari iye. Ni yo mpamvu, mu gihe tuganira ku myitwarire ikwiye mu ruhame, dukwiye no kwibaza niba uburyo dukoresha butuma abantu basobanukirwa cyangwa niba butuma bumvira gusa.

Dukwiye kwitondera kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga umuco bitazatuma habaho inzika mu gisekuru nyirizina kizawusigarana.

Kuri Leta: Kurinda indangagaciro n’icyubahiro.

Leta ifite inshingano zumvikana zo kubungabunga umutekano rusange no guteza imbere indangagaciro zituma sosiyete ibana neza. Ariko iyo nshingano igomba buri gihe gukoreshwa mu buryo buboneye, bujyanye n’ikibazo, buhoraho kandi bwubaha agaciro ka muntu.

Niba imyitwarire runaka ifatwa nk’idakwiriye ahantu hahurira abantu benshi, sosiyete ikwiye gusobanurirwa neza amahame ariho, impamvu abaho ndetse n’uburyo ashyirwa mu bikorwa. Kutagira ibisobanuro bihagije bituma habaho umwanya wo gushyira amategeko mu bikorwa mu buryo budahuje.

Ku bagore: Icyubahiro cyanyu n’amahitamo yanyu bifite agaciro

Iki kiganiro ntikigomba kuba urwitwazo rwo gushyira umutwaro wose wo kubungabunga umuco ku mibiri y’abagore. Abagore ntibakwiye gutakarizwa icyizere hashingiwe ku byo bambaye.

Icyubahiro cy’umugore ntigishingira gusa ku burebure bw’umwenda we, nk’uko imico y’umugabo idashobora gupimirwa gusa ku myambaro yambara.

Muri icyo gihe, ubwisanzure bujyana n’umwanya wo gutekereza. Buri sosiyete igaragaza ibyo yitega ku myitwarire ikwiye mu ruhame. Guhitamo icyo wambara ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye, ariko amahitamo yacu agirana isano n’imiryango ndetse n’umuco tubamo.

Ikibazo cy’ingenzi si ukwibaa gusa ngo: “Ni nde ufite uburenganzira bwo kumbwira icyo nambara?” Ahubwo hiyongeraho n'iki: “Ni ubuhe bwoko bwa sosiyete nshaka kugira uruhare mu kubaka?”

Ku bagabo: Umugore ntakwiye kubazwa kuba umugabo yananiwe kugenzura imyitwarire ye

Nta nubwo kubungabunga umuco bikwiye kuba urwitwazo rwo gutoteza, gutesha agaciro cyangwa kugenzura abagore. Niba dushaka sosiyete yubakiye ku cyubahiro, abagabo bagomba kugira uruhare muri iyo mpinduka. Igipimo gikwiye kuba ukubahana, atari ukugenzurana.

Ku rubyiruko: Ibigezweho ntibisaba kureka indangagaciro zacu

Urubyiruko rufite uburenganzira busesuye bwo kubaza ibibazo, kunenga no gusubiramo uko rubona isi rwarazwe. Ni na ko sosiyete zikura.

Ariko ntimukitiranye ibigezweho no kwanga buri kintu cyabayeho mbere yanyu. Kuba ikintu cyaturutse mu mahanga ntabwo bihita bivuga ko ari icy’iterambere. Kandi kuba ikintu ari gakondo ntabwo bihita bivuga ko ari icyasigaye inyuma.

Dushobora kumva umuziki mpuzamahanga, gukundwa ku mbuga nkoranyambaga, kwambara mu buryo butandukanye, gutembera, kwakira ikoranabuhanga rishya kandi tugakomeza kumenya abo turi bo.

Ikibazo cy’igisekuru cyacu si ugukomeza umuco gusa. Ni ukuwusobanukirwa, kuwibazaho, kuwunoza no gukomeza imbere ibifite agaciro. Ntabwo turi abakoresha gusa ejo hazaza. Ni twe banditsi b’aho hazaza.

Ku bakuru bacu, ababyeyi, abarera, abayobozi b’amadini n’imiryango itari iya Leta: Nimube ibiraro, ntimube inkuta

Mwese mufite uruhare rukomeye mu kubaka indangagaciro no kuyobora igisekuru kiri gukura. Mukoreshe ububasha bwanyu mu bijyanye n’imyitwarire myiza, ubumenyi bw’umuco n’uruhare mufite mu kwigisha, gutega amatwi no kubaka ibiraro, aho kwigisha cyangwa gucira abandi imanza gusa.

Nimwigishe urubyiruko igisobanuro kiri inyuma y’indangagaciro n’imigenzo byacu, ariko munaruhe umwanya wo kubaza ibibazo bikomeye no kwigaragaza.

Muri icyo gihe, murengere icyubahiro n’uburenganzira bwa buri muntu mutirengagije kubungabunga umuco ngo mubifate nk’igitugu, cyangwa ngo mwemere buri kintu kivugwa mu izina ry’umuco mutabanje kukibazaho.

Ku itangazamakuru, abahanzi, aba-influencer n’urwego rw’imyidagaduro: Mukoreshe uruhare rwanyu mwuzuza inshingano

Muri bamwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu kubaka umuco muri iki gihe. Urubyiruko akenshi rwigira byinshi ku byo rubona, rwumva kandi rukurikira kurusha ibyo ababyeyi cyangwa abayobozi barubwira. Ubwo bubasha bujyana n’inshingano.

Mugomba kugira ubwisanzure bwo guhanga, kwigaragaza no kunenga amahame asanzweho, ariko ubwisanzure bugomba kujyana n’inshingano.

Ibyo duhora tugaragaza nk’ibyifuzwa bishobora nyuma y’igihe gufatwa nk’ibisanzwe, kandi ibyo twishimira bishobora kugira uruhare mu kugena ibyifuzo by’igisekuru cyose.

Ahantu habera imyidagaduro hakwiye kuba harenze kuba ahantu ho kwishimisha; hashobora kuba ahantu ibigezweho n'indangagaciro zacu bihurira.

Reka twubake urwego rw’imyidagaduro rufite ubutwari, ruhanga udushya, rushobora guhangana n’abandi kandi rushimisha, ariko rudatuma urubyiruko rwumva ko kwemera umuco warwo ari ukwitwa ko rudakurikiza ibigezweho.

Ku bisekuru byombi: Nimuhagarike guhatanira kumenya ufite ukuri

Urubyiruko rushobora kwigira ku bunararibonye, kandi abakuru bashobora kwigira ku mpinduka. Ejo hazaza ntabwo ari ah’igisekuru kimwe gusa; ni ah’ibisekuru byombi.

Ni yo mpamvu ikibazo kitagomba kuba ngo: “Ni nde uri mu kuri?”. Ahubwo ikibazo cyiza ni: “Ni iki dushobora kwigishanya?”

Ku gihugu: Ni iki koko dushaka kubungabunga?

Iki gishobora kuba ari cyo kibazo cy’ingenzi kurusha ibindi byose.

Iyo tuvuga kubungabunga umuco, ni iki koko tuba dushaka kuvuga? Imyambaro? Ururimi? Kubaha abakuru? Umuryango? Abaturage? Kwakira abashyitsi? Kwigengesera? Ukwemera? Imihango gakondo? Amateka? Inshingano dufite kuri bagenzi bacu?

Birashoboka ko ari ibyo byose, kandi birashoboka ko hari ikindi kirenze ibyo: indangagaciro n'ibituranga biduhuza nk’igihugu. Niba bimwe mu bigize umuco wacu bihindutse, ese bivuze ko umuco wacu uba wazimye?.

Ntabwo ntekereza ko ari ko bimeze. Umuco ntabwo ari ikintu kibitswe muri 'muze' [inzu ngangamuco]. Ni ikintu kizima. Urakura, ugahinduka kandi ugasubiza ku mpinduka z’ibihe bishya.

Ni iki dukwiye kubungabunga? Ni iki dukwiye guhindura? Ni iki dukwiye kureka? Kandi ni nde ukwiye gufata umwanzuro? Ahari iki ni cyo kiganiro nyirizina dukwiye kugira.

Reka tumenye indangagaciro zikwiye gukomeza kubaho mu bisekuru byose. Reka tumenye imigenzo ishobora guhinduka ariko ntitakaze ishingiro ryayo. Reka tugire ubutwari bwo kureka ibikorwa bitagifite umumaro kuri twe.

Kandi reka duhe urubyiruko ijambo rifatika mu kugena uko ejo hazaza hazaba hameze. Ikirenze byose, reka duhagarike gucira abantu imanza dushingiye ku misatsi yabo, imyambaro yabo, tatouage n’ibindi.

Kuko kubungabunga umuco utajyana n’impinduka bishobora guhinduka uguhagarara ahantu hamwe. Ariko iterambere ridafite 'identity' na ryo rishobora guhinduka ubusa.

Dukeneye igihugu gishobora gutera imbere kidatakaje umutima wacyo, kigatera imbere kijyana n’ibihe ariko ntigitakaze indangagaciro zacyo, kandi kirinda ubwisanzure bwa buri muntu kidatesha agaciro inshingano za buri wese kuri sosiyete.


Iyi nkuru ni igitekerezo cya Ganza K. Bertin, ikaba yashyizwe mu Kinyarwanda na Rose Mary Yadufashije 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...