Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu mukino wakinwe mu karere ka Musanze aho wabanjirijwe n'urugendo rw’amaguru rwahereye mu Mujyi wa Musanze rwagati rusorezwa kuri Stade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze.
Hanatewe ibiti imbere ya Stade Ubworoherane nk'ikimenyetso cy'ubufatanye bw'ingabo z'ibihugu byombi.
Iminota isanzwe y’uyu mukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bituma hitabazwa penariti ubundi ingabo za Uganda zitsinda iz’u Rwanda 8 kuri 7.
Wari umukino wo kwishyura nyuma y’uko ubanza wari wabereye Ntungamo muri Uganda muri Gicurasi 2025, aho icyo gihe UPDF 2 Div yatsinze Diviziyo ya 5 ya RDF kuri penaliti 4-3.
Ni imikino yateguwe mu rwego rwo gusabana ko gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibisirikare byombi.
Ingabo za Uganda zatsinze iz’u Rwanda mu mukino wa gicuti wo kwishyura