Inama 8 z’inzobere zagufasha gusukura urugo rwawe neza nyuma y'Iminsi Mikuru

Ubuzima - 28/12/2025 9:01 AM
Share:

Umwanditsi:

 Inama 8 z’inzobere zagufasha gusukura urugo rwawe neza nyuma y'Iminsi Mikuru

Nyuma y'iminsi mikuru, benshi bahura n’akazi gakomeye ko gusukura urugo bitewe n’iminsi mikuru yaranzwe n’ibyishimo, abashyitsi, imitako n’ibiryo byinshi. Nubwo Noheli n'Ubunani biba ari igihe cy’ibyishimo n’umucyo, gusukura urugo rwawe bishobora gutuma bamwe bibaza aho batangirira.

Lynsey Crombie, uzwi nka Queen of Clean, yasangije abantu inama zoroshye zabafasha gusukura urugo nyuma y'Iminsi mikuru mu buryo bworoshye kandi butagutwara imbaraga nyinshi nk'uko yabitangaje mu kinyamakuru Mirror.

Yagize ati: “Noheli ni nziza cyane… kugeza ugeze kuri Boxing Day ugasanga urugo rwaranyuzemo imitako, abantu, ibiryo n’utundi duto twinshi. Ukwezi kwa Mutarama ni igihe cyiza cyo gutangira bundi bushya.”

Dore inama 8 zagufasha:

1. Kuraho imitako mu buryo buteguye

Banza ukureho imitako ya Noheli uyishyire mu byiciro: iy’igiti cya Noheli, iy’ameza n’iy’inkuta. Andika ku dusanduku ibyo urimo ushyiramo kugira ngo bizorohereze umwaka utaha. Imitako umaze imyaka utagikoresha wayitanga.

2. Gusukura aho igiti cya Noheli cyari kiri

Igiti cya Noheli gikunze gusiga ibisigazwa bitandukanye birimo amababi n’udusigazwa tw’imitako. Ni byiza gukoresha akuma ko gusukura (vacuum cleaner) ugasukura neza hose, cyane cyane mu mfuruka.

3. Gutunganya impano

Nyuma yo gufungura impano, ibisigazwa biriyongera. Fata imifuka ibiri:

Uwa mbere w’ibyo uzagumana

Uwa kabiri w’ibyo uzongera gutanga cyangwa gutunganya. Gerageza gushyira impano aho zigomba kuba ako kanya kugira ngo zidakomeza guteza akajagari.

4. Kuvugurura intebe n’imyenda yo mu rugo

Intebe, amakoti n’amashuka biba byarakoreshejwe cyane. Bikureho, ubisukure neza, ubyoze niba bishoboka, hanyuma ubisukure ukoresheje umuti wabugenewe utuma inzu igarukana impumuro nziza.

5. Gusukura firigo na freezer

Kuramo ibiribwa byose, ujugunye ibyasigaye bishaje. Sukuza firigo n’amazi ashyushye n’isabune, ukoreshe n’’indimu kugira ngo ikuremo impumuro mbi. Fromage irenze wayisya ukayibika muri freezer.

6. Gusukura ameza yo mu gikoni

Mu kwezi k'Ukuboza, igikoni kirakoreshwa cyane. Sukura ameza, imiryango y’akabati, n’aho bafatira (handles).

7. Gusukura ubwiherero

Ubwiherero bwakiriye abantu benshi. Koresha vinegar ku madirishya y'ubwiherero, ukoreshe indimu ku matara n’aho amazi asohokera kugira ngo bisubirane isuku n’ubwiza.

8. Gushyiraho umwuka mushya

Nyuma yo gusukura inzu yawe, fungura amadirishya, shyiramo umwuka mwiza, wumve umuziki woroshye. Ibi bigufasha gutangira umwaka mushya wizeye, utuje kandi utekanye.

Lynsey yibutsa ko urugo rusukuye neza rutuma n’umutima utekana, bigatuma gutangira umwaka mushya biba byiza kurushaho.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...