Mbere yo kuyimurika, mu ijoro ryo
ku wa Kane yayumvishije abakunzi be, mu birori byabereye ahazwi nka La Noche ku
Kimihurura.
Album “Trapish III: Win some, lose
some” iriho abahanzi nka Kenny Sol, Ririmba, OG2Tone, Logan Joe, Pro Zed,
Buruklyn Boyz, Bibiboi na Njerae wo muri Kenya.
Indirimbo ya mbere mu ziyigize
yitwa “Abajeune” ifite ubutumwa bwihariye ku rubyiruko mu gihe izindi nka
“Aura,” “Loved & Hated” na “Chat Chat” zishimangira urugendo rwo kwigirira
icyizere no gukura mu muziki.
Iyi album inariho indirimbo
zibyinitse nka “Question” na “Greatness” mu gihe izirimo “Ndabaga,” “Body,”
“Best Friend, na “Back 2 Back” zitsa ku rukundo, ubwigenge n'intego z'ahazaza
ha Ish Kevin.
Uyu muraperi yavuze ko umusaruro wa
album ye nshya wavuye mu kudacika intege no kwiyemeza kugera ku ntsinzi mu
rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati “Iyi album ishimangira
intsinzi, inzira ikomeye nanyuzemo n’amasomo yavuyemo, abantu bahagararanye
nanjye ndetse n’icyerekezo cyatumye nkomeza kudacika intege.”
Yasobanuye ko iyi album ari
igisobanuro cy'uko urugendo rugana ku ntsinzi rubamo ibizazane ariko bivamo
amasomo yo kudacogora no kugera aheza kurushaho.
“Trapish III: Win some, lose some”
ni album ya kabiri Ish Kevin yasohoye nyuma ya “Trapish II”, yashyize hanze mu
2022.
Ni umushinga yakozeho ashaka
kwerekana aho ageze mu gukora Hip hop igezweho ndetse itanga ubutumwa bwuzuye
bushingiye ku buzima abantu banyuramo.
Umuraperi Ish Kevin ni umwe mu
bahanzi bakora Injyana ya Trap na Drill Music, ari na zo zatumbagije izina rye.
Kubera umwihariko we, yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’.
Ish Kevin akorana na Sosiyete
ifasha abanyamuziki ya Universal Music Group, Ishami rya East Africa, kuva muri
Nzeri 2025. Bafitanye amasezerano arimo ayo kumukorera indirimbo ndetse no
kumufasha kuzigurisha.
Semana Kevin wamamaye nka Ish Kevin
ni umwe mu bahanzi bihebeye Injyana ya Hip hop bagezweho mu Rwanda.
Yavukiye i Nyamirambo Kuryanyuma.
Yize amateka, Ubumenyi bw’Isi ndetse n’Ubukungu mu mashuri yisumbuye.
Inzira ye mu muziki yayitangiye
neza mu 2017 ubwo yinjiraga muri studio, agakora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’
yahuriyemo na White Monkey, yatumye atangira kumvikana mu matwi y’abakunda Rap.
Ish Kevin yabanje gukora umuziki
abinyujije muri Sosiyete yashinze ya Trapish Music, mbere y’uko yinjira mu
mikoranire na Universal Music Group.
Usibye umuziki, Ish Kevin yatangiye n’ibyo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we.
Umuraperi Ish Kevin ari kumwe na bagenzi be Diez Dolla na Davis D mu muhango wo kubumvisha Album ye ya Kabiri
Ish Kevin yumvikanishije ko iyi Album itanga impanuro ku rubyiniro, kandi ikagaragaza gukura kwe mu muziki
Umuhanzi Diez Dolla yashyigikiye mugenzi we Ish Kevin mu birori byo kumurika ku mugaragaro iyi Album
Album ya Ish Kevin isohotse mu gihe aherutse gushyira amasezerano y'imikoranire na Sony Music Entertainment