Amakuru yatangajwe n’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, avuga ko aba Banyarwanda bamaze kugera mu Rwanda, banyuzwa mu bikorwa bigamije kubafasha kongera gutangira ubuzima busanzwe mu gihugu cyabo, nyuma yo kuva muri Transit Center.
Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya, abatahutse bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo amafaranga ndetse n’ibiribwa. Umuntu mukuru w’imyaka 18 kuzamura ahabwa amadolari ya Amerika 188, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 ahabwa amadolari 113.
Uretse ayo mafaranga, buri wese kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 (45,000 Frw), bigamije kumufasha mu ntangiriro zo kongera kwiyubakira ubuzima mu Rwanda.
Aba banyarwanda batashye mu Rwanda bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
