Igitaramo cya The Ben na Diamond i Kampala cyasubukuwe

Imyidagaduro - 22/07/2026 1:37 PM
Share:

Umwanditsi:

 Igitaramo cya The Ben na Diamond i Kampala cyasubukuwe

Mu gihe abakunzi b’umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba bakomeje gutegereza ibitaramo bihuza abahanzi bakomeye bo mu karere, igitaramo cyari gitegerejwe guhuriza ku rubyiniro The Ben na Diamond Platnumz cyamaze guhabwa itariki nshya, nyuma y’amezi cyarasubitswe kubera icyorezo cya Ebola cyibasiye Uganda.

Umunyarwenya Alex Muhangi, utegura ibitaramo bya Comedy Store, yatangaje ko iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ukwakira 2026 i Kampala, aho kizongera guhuza umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, hamwe n’icyamamare cyo muri Tanzania Diamond Platnumz.

Mu mizo ya mbere, iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 5 Kamena 2026, ariko gisubikwa bitewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Ebola muri Uganda. Kuba cyongeye gushyirwaho itariki bishimangira icyizere cy’abategura ndetse n’abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe bagitegereje.

N’ubwo The Ben na Diamond ari bo bazaba bakurura amaso ya benshi, iki gitaramo kizaba ari urubuga rwagutse ruhuriyemo imyidagaduro inyuranye.

Ku ruhande rw’umuziki, abazacyitabira bazasusurutswa n’abahanzi barimo Rema Namakula, Sheebah Karungi, Spice Diana, Karole Kasita, Fik Fameica, Gloria Bugie, Laika n’abandi bafite amazina akomeye muri Uganda.

Ku ruhande rw’urwenya, hazaba harimo ibyamamare nka Teacher Mpamire, umaze kumenyerwa n’abanyarwanda binyuze mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, Dr Hillary, Salvado, MC Mariachi n’abandi benshi.

Ibi bituma iki gitaramo kitaba icy’abakunda umuziki gusa, ahubwo kikaba n’umunsi uzahuza abakunzi b’urwenya n’imyidagaduro muri rusange.

The Ben na Diamond Platnumz si ubwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro. Aba bahanzi bamaze imyaka bagaragaza ubufatanye bwiza, bwakomotse ku ndirimbo yabo "Why", yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu karere.

Iyi ndirimbo ntiyabaye ubufatanye busanzwe, ahubwo yabaye ikimenyetso cy’uko umuziki ushobora kurenga imipaka, ugahuza abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye. Kugeza n’ubu, "Why" ikomeje kuba imwe mu ndirimbo buri wese akunze kumva cyangwa akabona iririmbwa mu bitaramo bya The Ben na Diamond.

Mu myaka ishize, aba bahanzi bagiye bahurira ku rubyiniro inshuro zitandukanye mu Rwanda, muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere.

Kimwe mu bitaramo byavuzwe cyane ni Coffee Marathon UG yabaye ku wa 25 Gicurasi 2025 muri Uganda, aho bari kumwe n’ibindi byamamare birimo Eddy Kenzo na Bebe Cool.

Uko bagenda bahurira mu bitaramo bitandukanye ni nako barushaho kwerekana ko ubufatanye hagati yabo burenze gukorana indirimbo imwe gusa, ahubwo ko ari umubano ukomeje guteza imbere umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

The Ben ni umwe mu bahanzi bagejeje umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane guhera mu mpera z’umwaka wa 2008, abikesha indirimbo zirimo "Amahirwe Ya Nyuma", nyuma akomeza kwagura umuziki we binyuze mu bihangano byakunzwe nka "Habibi", "Vazi" ndetse na "Why" yakoranye na Diamond.

Kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibyabaye iherezo ry’urugendo rwe, ahubwo byamuhaye amahirwe yo gukomeza gukora umuziki ugera ku isoko mpuzamahanga.

Uyu munsi, The Ben akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga, aho ibitaramo akora bikomeza kwitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Ku ruhande rwa Diamond Platnumz, amateka ye agaragaza urugendo rw’umuhanzi wavanye umuziki wa Bongo Flava ku rwego rwo ku gihugu cye awugeza ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo "Number One", nyuma akurikiraho izindi zakunzwe zirimo "Jeje", "Waah!", "Inama" n’izindi nyinshi.

Usibye umuziki, Diamond yubatse inzu itunganya umuziki ya Wasafi, yafashije kuzamura impano nyinshi muri Tanzania, ndetse akomeza kuba umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bashobora kuzuza ibitaramo bikomeye imbere no hanze y’umugabane.

Kongera guhuza The Ben na Diamond Platnumz ku rubyiniro ni kimwe mu bintu abakunzi b’umuziki bategereje cyane muri uyu mwaka.

Usibye kuba ari amahirwe yo kongera kumva "Why" n’izindi ndirimbo z’aba bahanzi, iki gitaramo kizongera kugaragaza uburyo ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu Rwanda, Tanzania na Uganda bukomeje guteza imbere umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Igitaramo cya The Ben na Diamond kizabera i Kampala muri Uganda, ku wa 30 Ukwakira 2026

The Ben na Diamond bahuriye mu ndirimbo nka 'Why' ndetse bayiririmbye mu bihe bitandukanye mu bitaramo

Abahanzi barimo The Ben na Diamond bagiye guhurira mu gitaramo cy'urwenya cya Comedy Store

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...