Mbere y’uko amakipe yombi ahura muri uyu mukino wo ku munsi wa 2 w’itsinda L, umuvuzi gakondo wo muri Ghana uzwi nka Nana Kwaku Bonsam yari yatangaje ko afite umugambi wo gukoresha imbaraga za gakondo kugira ngo abangamire rutahizamu w’u Bwongereza, Harry Kane muri uyu mukino.
Uyu mupfumu yari yagize ati: “Sinifuza ko Harry Kane yagira imvune ikomeye. Icyo nshaka ni ukumubuza kugira icyo afasha ikipe ye mu mukino bazahuramo na Ghana. Nzashyira mu bikorwa ibyo nzi kugira ngo bifashe igihugu cyanjye.”
Muri uyu mukino w’igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kirabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, uyu rutahizamu ntabwo byamuhiriye dore ko yakoze ku mupira inshuro 19 gusa mu gihe umunyezamu wa Ghana we yakoze ku mipira 31. Hari n’uburyo buremereye yagiye arata abantu bahuza n’uyu muvumo.
Harry Kane yari yafashije u Bwongereza mu mukino wa mbere aho batsinze Croatia ibitego 4-2 akaba yaratsinze ibitego bibiri wenyine. Nubwo u Bwongereza bwasitaye ariko bwakomeje kuyobora itsinda n’amanota ane, ibintu bibuha amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikira cy’irushanwa.

Nana Kwaku Bonsam wari wahigiye kubangamira Harry Kane none byarangiye bibaye

Harry Kane ntiyitwaye neza nk'uko byari byatangajwe n'umufumu wo muri Ghana
