Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Moya kuri NRG Stadium muri Amerika.
Ikipe y’igihugu ya Portugal niyo yinjiye mu mukino mbere yiharira umupira ubundi ihita inabibyazq umusaruro ku munota wa 6 Joao Neves afungura amazamu akoresheje umutwe ku mupira yari ahawe na Pedro Neto.
Iyi kipe y’igihugu yakomeje kurusha iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse binashoboka ko yabona igitego cya kabiri nkaho Nuno Mendes yari asigaranye n’umunyezamu wenti ariko Aaron Wan-Bissaka aratabara.
Congo nayo yanyuzagamo nayo ikagerageza uburyo imbere y’izamu ibikoreye kure nkaho Edo Kayembe yarekuye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina ubundi rikubita ku maguru ya myugariro wa Portugal gusa risanga umunyezamu ahagaze neza.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Congo yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Yoane Wissa akoresheje umutwe ku mupira wari uzamuwe na Arthur Masuaku.
Mu gice cya kabiri Portugal yaje ihita ikora impinduka mu kibuga havamo Bernado Silva hajyamo Francisco Conceicao.
Nyuma y’uko ikoze impinduka mu kibuga yakomeje gushaka uko yabona igitego cya kabiri gusa bikomeza kugorana. Ku munota wa 57 Congo nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Ngal’ayel Mukau hajyamo Noah Sadiki.
Ku munota wa 67 Cristiano Ronaldo yagerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu muri uyu mukino ku mupira yari ahawe na Francisco Conceicao Ari mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko rinyura ku ruhande. Rwabuze gica ku mpande zombi ubundi umukino urangira ari 1-1.
Congo yongeye gukina igikombe cy’Isi nyuma y’uko yagiherukagamo mu 1974.


Cristiano Ronaldo ntabwo yagize umukino mwiza dore ko yavuye mu kibuga nta mupira ugana mu izamu ateye
Congo yari imaze imyaka 52 idakina igikombe cy'Isi yanganyije na Portugal 1-1
