Igikombe cy’Isi 2026: Espagne yasanze u Bufaransa muri 1/2

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 10/07/2026 9:30 PM
Share:

Umwanditsi:

 Igikombe cy’Isi 2026: Espagne yasanze u Bufaransa muri 1/2

Ikipe y’igihugu ya Espagne yatsinze iy’u Bubiligi ihita isanga u Bufaransa muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kirabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Ni mu mukino wa 1/4 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Tatu z’ijoro kuri SoFi Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Espagne yasatiraga inyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Lamine Yamal mu gihe u Bubiligi bwo bwasatiraga bunyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Jeremy Doku.

Ku munota wa 30 Fabian Luiz yafunguye amazamu nyuma y’uko Dani Olmo yari amaze kugerageza uburyo umupira ukurwamo n’umuzamu uhita umusanga awushyira mu izamu. 

Ikipe y’igihugu ya Espagne yakomeje kubona uburyo bwinshi ndetse ku munota wa 39 Lamine Yamal yarekuye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ariko umupira unyura ku ruhande gato cyane.

Ku munota wa 41 u Bubiligi bwabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Charles De Ketelaere akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Timothy Castagne.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1. Mu gice cya kabiri Espagne yaje isatira ariko Courtois w’u Bubiligi agatabara.

Uyu manyezamu yaje kugira ikibazo cy’imvune ku munota wa 71 asimburwa na Senne Lammens.  

Uyu munyezamu wari winjiyemo asimbuye yaje gukora amakosa ku munota wa 88 aho harekuwe ishoti ananirwa kurigumana umupira usanga Mikel Merino nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye arishyira mu nshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.

Umukino warangiye Espagne itsinze u Bubiligi ibitego 2-1 ihita yerekeza muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 aho izahura n’u Bufaransa.

Espagne yerekeje muri 1/2 cy'igikombe cy'Isi cya 2026

Mikel Merino yishimira igitego gitanga intsinzi yatsinze 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...