Ni mu mukino wo ku munsi wa kabiri w’Itsinda H wakinwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n'ebyiri kuri Mercedes Benz muri Amerika.
Nk'uko byari byitezwe, Espagne yatangiye uyu mukino iri hejuru ubundi ku munota wa 10 gusa Lamine Yamal warimo akina umukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi yabanje mu kibuga ahita afungura amazamu ku mupira yahawe na Mikel Oyarzabal.
Ku munota wa 21 Mikel Oyarzabal yatsinze igitego cya kabiri ahawe umupira na Aymeric Laporte naho ku wa 24 atsinda icya 3 ahawe umupira Dani Olmo.
Ku munota wa 34, Mikel Oyarzabal yari atsinze igitego cyashoboraga kuzaba icy’iza cy’igikombe cy’Isi ku mupira yazamuye akoresheje amano ari ku ruhande ariko ukubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 49 Marc Cucurela yahawe umupira mwiza wari uvuye muri koroneri ubundi arekura ishoti umunyezamu wa Arabia Saudite, Mohammed Al-Owais agiye kurikuramo rikubita kuri myugariro bakinana witwa Hassan Al-Tombakti umupira uhita ujya mu izamu igitego cya kane cya Espagne kiba kirabonetse.
Umukino warangiye Espagne inyagiye Arabia Saudite ibitego 4-0. Lamine Yamal w’imyaka 18 n’iminsi 343 yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri wa Espagne ukiri muto uyitsindiye igitego mu gikombe cy’Isi nyuma ya Gavi wabikoze mu gikombe cy’Isi cya 2022 afite imyaka 18 n’iminsi 110.
We na Pele kandi ni bo bakinnyi bo nyine batsinze igitego mu gikombe cy’Isi ndetse no mu rindi rushanwa rikomeye ry’umugabane.

Espagne yanyangiye Arabia Saudite ibitego 4-0

Lamine Yamal yishimira igitego cye cya mbere mu gikombe cy'Isi 

Lamine Yamal yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa kabiri wa Espagne ukiri muto uyitsindiye igitego mu gikombe cy’Isi nyuma ya Gavi wabikoze muri 2022
