Hunde Walter yikuye mu matora ya FERWAFA, Shema Fabrice asigara ntawe bahanganye

Imikino - 26/07/2025 6:29 AM
Share:

Umwanditsi:

  Hunde Walter yikuye mu matora ya FERWAFA, Shema Fabrice asigara ntawe bahanganye

Hunde Rubegesa Walter wahoze ari Perezida wa Rugende FC akaba yari yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yayikuyemo, Shema Fabrice asigara ntawe bahanganye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Hunde Walter n’itsinda rye bari batanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA.

Mu itsinda rye harimo Munyankaka Ancille nka Visi Perezida wa Mbere, aho asanzwe ashinzwe umupira w’abagore, Ngendahayo Vedaste nka Visi Perezida wa kabiri naho Niwemugeni Chantal akaba yari Komiseri ushinzwe Imari.

Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore yari Hon Mukanoheli Saidati, ushinzwe Amategeko ari Nsengimana Jean D’amour, naho Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ari Dr Tuyishime Emile. 

Komiseri ushinzwe Imisifurire yari Rurangirwa Louis wari usanzwe ayoboye Komisiyo ishinzwe Umutekano, ushinzwe Amarushanwa ari Turatsinze Amani naho komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ari Habimana Hamdan.

Kuri ubu Hunde Rubegesa Walte yandikiye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri FERWAFA amubwira ko we n’itsinda rye bakuye kandidatire yabo mu matora y’iri shyirahamwe. 

Yavuze ko impamvu ari imbogamizi bahuye nazo mu gushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora. Kuri ubu Shema Fabrice n’itsinda rye nibo bonyine basigaye bariyamamarije kuyobora FERWAFA. 

Biteganyijwe ko amatora yo azaba ku wa 30 Kanama 2025.


Hunde Walter n'itsinda rye bikuye mu matora ya FERWAFA

Shema Fabrice n'itsinda rye nibo basigaye ku kwiyamamariza kuyobora FERWAFA 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...