Ingabire Habibah akimara kuvamo abantu banyuranye ntibavuze rumwe ku kuvanwamo kwe icyakora umunyamakuru wa Inyarwanda.com wabigizeho impungenge yegereye umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka wanze ko tuvuga amazina ye cyangwa ngo tumufate amajwi, atubwira ko uyu mukobwa impamvu atakomeje ari uko mu misubirize ye yumvikanaga nk'udafite ubushobozi bw’imisubirize bwasabwaga.
Habibah Ingabire bikekwa ko yibasiye cyane uwari ugize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2017
Si abantu bonyine rero bavugaga ko yakuwemo babona atakabaye avamo(bakurikije ahanini uko bamubona ku isura) kuko nawe ubwe yagaragaje kutishimira kuvamo anatunga agatoki uwo akeka ko yamukurishijemo, mu nyandiko yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yibasiye anatuka bikomeye Rwabigwi Gilbert umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2017.
Habiba kuri Instagram ye yagize ati”Komeza umwenyure mukundwa ‘Habiba’ uko waba ubayeho kose kuko nzi ko ibyiza biri imbere. Korana umwete umutere kwibaza impamvu uhora wishimye, gusa ni ikigoryi n’umunyabyaha w’isoni nke, (R G)sanga sekibi.” Aya magambo akakaye y’uyu mukobwa agaragara nk'ayibasira Rwabigwi Gilbert dore ko yanakoresheje impine ijyanye n’amazina ye (RG).
Amagambo akomeye Habibah yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram
Ukomeje gusoma mu bitekerezo uyu mukobwa yakomeje kwandika, nyuma yongeyeho ko inshuti ze zitagomba gucika intege kuko umunsi umwe azabashimisha, mu magambo ye yijeje abamukurikira ko aho bageze barira mu minsi ya vuba ariho bazageza baseka.
Rwabigwi Gilbert (RG) mu bari bagize akanama nkemurampaka niwe bikekwa ko uyu mukobwa yibasiye
Habiba ni umwe mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho abagize akanama nkemurampaka bahamya ko batanyuzwe n’ibisubizo yabahaga ku bibazo babaga bamubajije bityo bahitamo kumukuramo. Kuri ubu abakobwa basaga 26 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bari guhatana mu matora mbere yuko tariki 4 Gashyantare 2017 hazaba amajonjora yo gushaka 15 bazakomeza muri iri rushanwa.
Ku ruhande rwa Habibah Ingabire yahakanye ko adashobora kugira ikiganiro na kimwe yaha itangazamakuru ngo agaruke ku byamubayeho we yise akarengane 100% cyane ko asanga ntacyo byahindura ku byamubayeho, aha abajijwe n’umunyamakuru ku bijyanye n’inyandiko yanditse kuri Instagram yatangaje ko atigeze avuga uwo yabwiye ati” Ababivuga baribeshya barabeshya si Rwabigwi navugaga, we se muvuze yangira ate? Siwe ababivuga nibavuge ni ibihimbano byabo.”
Habibah Ingabire abajijwe niba icyo yita akarengane afite ikimenyetso ko ariko yakorewe yagize ati “ Ese nkubaze, Mike yampaye ‘Yes’, Mariya Yohana ampa ‘Yes’, Rwabigwi aje ati ‘njye ka nguhe ‘No’ for balance (mu rwego rwo kuringaniza)’ yaringanizaga se yaringanizaga iki?" Mu ijwi rye yivugiye ko abona ibyo yakorewe kugira ngo bicike bizasaba ko bicara bakongera kwiga uko bashyiraho abagize akanama nkemurampaka babyize bazi neza ibyo bakora.