Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu binyuze ku mbug ankoranyambaga, yavuze ko imenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko "hashingiwe ku ngingo ya 2.1 (igika cya 1) n'iya 2.3.3 z' Amategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo Olivier Ndatimana (ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC), nyuma y'imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w'lgikombe cy'Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026."
Yavuze ko kandi yahagaritse na Japhet Imurora Hakizimana (Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b'Amagaju FC) nyuma y'imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y'umukino wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.
FERWAFA yavuze ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru, banabujjwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire. Yavuze ko kandi izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y'umupira w'amaguru.
Ibi bije nyuma y’uko Olivier Ndatimana wa Gorilla FC yagaragaje ibisa nk’amarozi ku mukino uheruka kubahuza na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro aho yamenye ibimeze nk’ifu hanze y’ikibuga. Ni mu gihe Japhet Imurora Hakizimana w’Amagaju FC we yarezwe na Musanze FC imushinja gusaba umunyezamu wayo kwitsindisha.

Olivier Ndatimana wa Gorilla FC yagaragaje ibisa nk’amarozi ku mukino uheruka kubahuza ba Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro aho yamenye ibimeze nk’ifu hanze y’ikibuga

Itangazo rya FERWAFA
