Doreen wahatanye muri Miss Uganda yatangiye urugendo rwo kuba umusirikare wa Amerika

Imyidagaduro - 03/10/2026 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

 Doreen wahatanye muri Miss Uganda yatangiye urugendo rwo kuba umusirikare wa Amerika

Umunyamideli w’Umunya-Uganda, Doreen Kabareebe Harris, wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yatangiye urugendo rwo kwinjira mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka irenga ine yimukiye muri icyo gihugu.

Doreen w’imyaka 35, yabaye umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Uganda mu 2010, aho yagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kumenyekana cyane muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse mu 2020 ahagararira Uganda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss World.

Ubu, nyuma y’imyaka yamaze mu mwuga w’imideli n’ibikorwa by’imyidagaduro, Doreen yatangiye indi nzira itandukanye n’iyo benshi bari bamuziho.

Doreen Kabareebe ari mu rubyiruko rwatoranyijwe mu cyiciro cya gahunda yo gushaka abasirikare bashya bazinjira mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2026/2027.

Uyu munyamideli, ubu uba muri Amerika, yasangije abakurikira be ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto amugaragaza ari kumwe n’abandi bari muri iyi gahunda, ubwo bahuraga n’umuyobozi ubashinzwe mu bijyanye no kwinjira mu gisirikare.

Kuri we, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku nzozi amaze igihe afite.

Doreen yavuze ko kwinjira mu Ngabo za Amerika ari icyubahiro kuri we, ashimangira ko afite ubushake n’umurava bizamufasha guhangana n’imyitozo y’ibanze iteganyijwe mbere yo kuba umusirikare.

Yagize ati: “Akazi gakomeye gatangiye ubu, ariko nzi ko mfite ubushobozi bwo gutsinda imyitozo y’ibanze. Ubutwari n’icyubahiro bizayobore njye na bagenzi banjye muri buri ntambwe iri imbere.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Doreen yavuze ko kujya mu gisirikare ari inzozi amaze igihe yifuza kugeraho.

Yashimiye kandi umusirikare ushinzwe kumuyobora muri iyi gahunda, avuga ko yamwakiriye neza kandi akamufasha gutangira uru rugendo.

Ati: “Ubu dufite n’umwamikazi w’ubwiza mu gisirikare. Nakiriwe neza cyane n’uwashinzwe kunyobora. Iyo nshaka ikintu, ndagiharanira kugeza nkibonye.”

Aya magambo agaragaza ko kuri Doreen, kwinjira mu gisirikare atari icyemezo yafashe ku buryo bw’impanuka, ahubwo ari igitekerezo yari amaze igihe yifuza gushyira mu bikorwa.

Urugendo rwa Doreen ni impinduka ikomeye ugereranyije n’ubuzima yari asanzwe azwiho muri Uganda.

Yamamaye cyane nk’umunyamideli, n’umuntu ukora ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, mbere yo kwimukira muri Amerika mu myaka irenga ine ishize.

Yagiye muri Amerika kubana n’umugabo we, Corey Harris, nyuma baza no kwibaruka umwana w’umukobwa.

Kuva icyo gihe, Doreen yakomeje gushaka uburyo bwo kwagura ibikorwa bye no kugera ku ntego nshya yihaye. Kwinjira mu Ngabo za Amerika ni imwe mu nzozi avuga ko amaze igihe ashaka kugeraho.

Nubwo kuba mu cyiciro cyo gushaka abasirikare ari intambwe ya mbere, Doreen yamaze kugaragaza ko yiteguye gutangira imyitozo n’ibindi bizamini bisabwa kugira ngo akomeze muri uru rugendo.

Ku bakurikiranye urugendo rwe kuva mu marushanwa y’ubwiza, umwuga wo kumurika imideli kugeza ku buzima bushya muri Amerika, intambwe nshya yafashe igaragaza indi sura y’umugore ukomeje guharanira kugera ku nzozi ze, nubwo inzira yaba yahindutse.

Doreen Kabareebe, wabaye umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Uganda mu 2010 ndetse akahagararira igihugu cye muri Miss World 2020, yatangiye urugendo rwo kwinjira mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nyuma y’imyaka irenga ine yimukiye muri Amerika, umunyamideli Doreen Kabareebe yatangiye gushyira mu bikorwa inzozi yari amaze igihe afite zo kuba umusirikare, ubu akaba ari mu cyiciro cy’abitegura kwinjira mu Ngabo za Amerika



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...