Doreen w’imyaka 35, yabaye umwe mu bakobwa bitabiriye
irushanwa rya Miss Uganda mu 2010, aho yagaragaje ubuhanga mu kumurika imideli
no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kumenyekana cyane muri
Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse mu 2020
ahagararira Uganda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss World.
Ubu, nyuma y’imyaka yamaze mu mwuga w’imideli n’ibikorwa
by’imyidagaduro, Doreen yatangiye indi nzira itandukanye n’iyo benshi bari
bamuziho.
Doreen Kabareebe ari mu rubyiruko rwatoranyijwe mu cyiciro
cya gahunda yo gushaka abasirikare bashya bazinjira mu Ngabo za Leta Zunze
Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2026/2027.
Uyu munyamideli, ubu uba muri Amerika, yasangije abakurikira
be ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto amugaragaza ari kumwe n’abandi
bari muri iyi gahunda, ubwo bahuraga n’umuyobozi ubashinzwe mu bijyanye no
kwinjira mu gisirikare.
Kuri we, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugera ku
nzozi amaze igihe afite.
Doreen yavuze ko kwinjira mu Ngabo za Amerika ari icyubahiro
kuri we, ashimangira ko afite ubushake n’umurava bizamufasha guhangana
n’imyitozo y’ibanze iteganyijwe mbere yo kuba umusirikare.
Yagize ati: “Akazi gakomeye gatangiye ubu, ariko nzi ko mfite
ubushobozi bwo gutsinda imyitozo y’ibanze. Ubutwari n’icyubahiro bizayobore
njye na bagenzi banjye muri buri ntambwe iri imbere.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda,
Doreen yavuze ko kujya mu gisirikare ari inzozi amaze igihe yifuza kugeraho.
Yashimiye kandi umusirikare ushinzwe kumuyobora muri iyi
gahunda, avuga ko yamwakiriye neza kandi akamufasha gutangira uru rugendo.
Ati: “Ubu dufite n’umwamikazi w’ubwiza mu gisirikare.
Nakiriwe neza cyane n’uwashinzwe kunyobora. Iyo nshaka ikintu, ndagiharanira
kugeza nkibonye.”
Aya magambo agaragaza ko kuri Doreen, kwinjira mu gisirikare
atari icyemezo yafashe ku buryo bw’impanuka, ahubwo ari igitekerezo yari amaze
igihe yifuza gushyira mu bikorwa.
Urugendo rwa Doreen ni impinduka ikomeye ugereranyije
n’ubuzima yari asanzwe azwiho muri Uganda.
Yamamaye cyane nk’umunyamideli, n’umuntu ukora ibikorwa
bitandukanye by’imyidagaduro, mbere yo kwimukira muri Amerika mu myaka irenga
ine ishize.
Yagiye muri Amerika kubana n’umugabo we, Corey Harris, nyuma
baza no kwibaruka umwana w’umukobwa.
Kuva icyo gihe, Doreen yakomeje gushaka uburyo bwo kwagura
ibikorwa bye no kugera ku ntego nshya yihaye. Kwinjira mu Ngabo za Amerika ni
imwe mu nzozi avuga ko amaze igihe ashaka kugeraho.
Nubwo kuba mu cyiciro cyo gushaka abasirikare ari intambwe
ya mbere, Doreen yamaze kugaragaza ko yiteguye gutangira imyitozo n’ibindi
bizamini bisabwa kugira ngo akomeze muri uru rugendo.
Ku bakurikiranye urugendo rwe kuva mu marushanwa y’ubwiza,
umwuga wo kumurika imideli kugeza ku buzima bushya muri Amerika, intambwe nshya
yafashe igaragaza indi sura y’umugore ukomeje guharanira kugera ku nzozi ze,
nubwo inzira yaba yahindutse.

Doreen Kabareebe, wabaye umwe mu bahataniraga ikamba rya
Miss Uganda mu 2010 ndetse akahagararira igihugu cye muri Miss World 2020,
yatangiye urugendo rwo kwinjira mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika




