Crazy Kennar wo muri Kenya yashimiye Perezida Kagame uko akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba 'Selfie'

Imyidagaduro - 24/08/2026 8:34 PM
Share:

Umwanditsi:

 Crazy Kennar wo muri Kenya yashimiye Perezida Kagame uko akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba 'Selfie'

Umunya-Kenya Crazy Kennar [Kennedy Odhiambo] uzwi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho anyuzaho, yashimye Perezida Kagame uburyo akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba ifoto.

Ibi byabereye mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Center.

Crazy Kenna yasabye umwanya avuga ko yabajije abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakamubwira ko babona Perezida wabo nk’umubyeyi wabo akabanza gutekereza ko ari urwenya, ariko uyu munsi akaba yabyiboneye bijyanye n’uburyo akemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati: ”Nakoze agakinamico kerekana uburyo abaturage b’u Rwanda babana n’Umukuru w’Igihugu nk’umubyeyi wabo. Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwinshi, ubwo nagendaga mu Mujyi, nabajije abantu benshi, bambwira ko ‘Perezida wacu tumufata nk’umubyeyi wacu’.

Yakomeje agira ati: ”Natekereje ko ari urwenya, kugeza uyu munsi ubwo niboneye uko wakemuye ikibazo hano, ugasubiramo uti: “Yavuze iki? Yavuze iki?” Perezida, abaturage bawe baragukunda cyane.”

Crazy Kenna yatse ifoto Perezida Kagame kugira ngo ajye kuyereka Se, ubundi arayimuha ibyishimo biba byose.


Crazy Kennar wo muri Kenya yashimiye Perezida Kagame uko akemura ibibazo by’abaturage ahita amusaba ifoto



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...