Chorale de Kigali yatanze impamyabumenyi ku bana 58 basoje amasomo y’umuziki

Imyidagaduro - 29/08/2026 9:40 PM
Share:

Umwanditsi:

 Chorale de Kigali yatanze impamyabumenyi ku bana 58 basoje amasomo  y’umuziki

Chorale de Kigal imaze imyaka myinshi ndetse ikaba yarubatse izina muri Kiliziya Gatolika no mu muziki nyarwanda, yatanze impamyabumenyi ku bana 58 basoje amasomo y’umuziki mu Ishuri ryayo ryiswe "Music School Summer".

Ubwo ibiruhuko by’abanyeshuri byari bigitangira ni bwo Chorale de Kigal yatangije ku mugaragaro ishuri ry'umuziki ryiswe "Music School Summer", rigamije gufasha abana bakiri bato kuvumbura no guteza imbere impano zabo, bakamenya umuziki mu buryo bwa kinyamwuga aho kuwuririmba bawufashe mu mutwe gusa.

Iki gitekerezo cyavutse mu gihe ikiruhuko cy'impeshyi cyari igihe abana benshi bari bafite umwanya uhagije wo kwiga ibishya, ariko nanone kikaba igihe bashobora gushukwa bakajya mu ngeso mbi. 

Nyuma y’amezi abiri, kuri ubu Chorale de Kigal yatanze impamyabumenyi kuri aba bana. Aba bana batangiye ari 70 gusa hasoje 70. Abana 21 ni abo mu cyiciro cya ‘Baby’, 24 bo muri ‘Middle’ na 13 bo muri ‘Top’.

Umunyamuryango wa Chorale de Kigali akaba n’ushinzwe iri shuri Karinganire Phocas yavuze ko uru rugendo rw’amezi abiri rutari rworoshye ariko nanone rwabaye rwiza.

Yagize ati: ”Ni urugendo rutoroshye ariko rwiza. Ni urugendo twatangiye dufite ukwiyemeza guhagije, dufite inyota yo kwigisha no kuzamura impano z’umuziki w’abana b’Anyarwanda. Umuziki nk'uko tubizi uretse no kuba ufite byinshi uvuga mu buzima bw’abantu ariko unafungura n’abana mu mitekerereze." 

"Uru rugendo rero ntabwo twavuga ngo turarusoje, ni urugendo rukomeza ruracyari rurerure. Iyi ni intangiriro kandi dukuyemo n’amasomo menshi ku buryo mpamya ntashidikanya ko ubutaha noneho bizaba byiza kurushaho. Uru rugendo ruzafasha Abanyarwanda kuzamura impano z’abana babo.”

Yavuze ko aya mezi abiri asize abana bazi gucuranga no kuririmba ndetse ko ubutaha bazabakoresha mu gitaramo cyabo. Ati: ”Nk'uko wabibonye ubungubu abana bazi gucuranga bazi kuririmba. Ubutaha mu bitaramo byacu ni abana bacu bazaba bacuranga, baririmba kuko turimo turabona ko byose bishoboka kuko intego twihaye tuzaba turimo turazigeraho dutuma wa muziki uzamuka”.

Nyandwi Jean Damascene ufite umwana urangije muri iri shuri yagize ati: ”Muri aya amezi abiri abana bize byinshi byiza cyane. Harimo ko umwana wanjye mbere najyaga mbona ko afite ubushake bwo kumenya umuziki nkabona yandika indirimbo nyuma rero muri ibi biruhuko muzana hano. Rero bize ibintu bitandukanye birimo amanota no gucuranga ibintu bitandukanye.”

Yakomeje agira ati: ”Biragaragara ko amashushyu abana bari bafite babonye aho bayimarira biga umuziki ndetse bikanabafasha kwitwara neza mu yandi masomo.”



Chorale de Kigali yatanze impamyabumenyi ku bana 58 basoje amasomo y’umuziki



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...