Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Ukwakira 2025 saa Munani kuri Kigali Pele Stadium. Umukino watangiye abafana ba APR FC bari hejuru ari na ko bijyana n’abakinnyi bayo mu kibuga.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira binyuze ku ruhande rwayo rw’ibumoso rwariho Mugisha Gilbert, ndetse abakinnyi ba Pyramids FC ari ko bakora amakosa bikabaviramo kubona amakarita y’imihondo.
Uko iminota yagendaga ni na ko Pyramids FC yinjiraga mu mukino ari nako isatira nk'aho Abdelrahman Mohamed yarekuye ishoti ariko rikanyura impande y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 39 William Togui yahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert arekura ishoti riremereye gusa rinyura hepfo y’izamu gato cyane.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 0-0. Mu gice cya kabiri ikipe y’Ingabo z’igihugu yabuze igitego cyabazwe ku mupira wari uzamuwe na Ruboneka Jean Bosco ubundi William Togui ashyiraho umutwe gusa umunyezamu wa Pyramids FC aratabara.
Nyuma y’iminota ibiri gusa rutahizamu wa Pyramids FC, Fiston Kalala Mayele yahise afungura amazamu ku mupira wari utakajwe na Niyomugabo Claude ubundi aragenda arekura ishoti Ishimwe Pierre ntiyamenya uko byagenze.
APR FC yakomeje ishaka uko yakwishyura ikabona uburyo imbere y’izamu gusa umunyezamu wa Pyramids FC akaba ibamba, hari aho Memel Dao yarekuye ishoti riremereye ubundi arikuramo.
Ku munota wa 70 umutoza w’iyi kipe yo mu Misiri, Krunoslav Jurcic yeretswe ikarita y’umutuku bitewe no kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.
Umutoza wa APR FC yaje gukora impinduka mu kibuga havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi. Izi mpinduka zatanze umusaruro, ugusatira kurakomeza dore ko hari nk'aho Mamadou Sy yatsinze igitego gusa kikangwa bitewe n’uko yari yaraririye.
Ku munota wa 85 Fiston Kalala Mayele yatsinze igitego cya kabiri cya Pyramids FC nabwo ku mupira wari utakajwe n’abakinnyi ba APR FC, ubundi arekura ishoti umunyezamu ahindukira asanga riri mu izamu.
Umukino warangiye APR FC itsinzwe ibitego 2-0 biyishyira mu mibare igoye dore ko kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri byayisaba kuzatsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 saa Moya z’Umugoroba kuri 30 June Stadium mu Misiri.
Fiston Kalala Mayele yishimira intsinzi
APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 2-0