Bitunguranye Marine FC yahagamye APR FC

Imikino - 07/03/2026 4:02 PM
Share:

Umwanditsi:

 Bitunguranye Marine FC yahagamye APR FC

Ikipe ya Marine FC yanganyije na APR FC mu mukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Marine FC yari imbere y’abafana bayo mu karere ka Rubavu yatangiranye imbaraga dore ko ku munota wa 5 gusa yahise ifungura amazamu ku gitego cya Menayame Ndombe ahawe umupira na Mbonyumwami Taiba.

Ikipe ya Marine FC yakomeje gusatira binyuze ku bakinnyi bayo b’imbere nka Mbonyumwami Taiba. APR Fc nayo yagiye inyuzamo ikarema uburyo imbere y’izamu nk'aho myugariro Nshimiyimana Yunusu yahinduye umupira neza ariko habura uwushyira mu izamu. 

Ku munota wa 39 Marine FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba. Iyi kipe yo mu karere ka Rubavu yasoje igice cya mbere ikiyoboye n’ibitego 2-0. Mu gice cya kabiri APR FC yaje ihita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Djibril Ouattara ahawe umupira na William Togui.

Nyuma yo kubona iki gitego yahise ikora impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Denis Omedi hajyamo Hakim Kuwanuka na Mugisha Gilbert. Marine FC nayo ni ko byahise bigenda havamo Ishimwe Kevin na Siboman Sultan Bobo hajyamo Muganuza Jean Pierre na Nkundimana Fabio.

Ku munota wa 56 APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Djibril Ouattara kuri penariti. 

APR FC yagiye yiharira umukino ishaka igiteho cya kabiri ariko biranga ubundi birangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Mu yindi mikino yakinwe Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, Gasogi United inganya na Rutsiro FC 0-0 naho Mukura VS itsinda Musanze FC 1-0.


APR FC yanganyije na Marine FC ibitego 2-2


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...