Ben na Chance banditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo "Easter Jubilee" - VIDEO

Imyidagaduro - 06/04/2026 12:33 AM
Share:

Umwanditsi:

 Ben na Chance banditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo "Easter Jubilee" - VIDEO

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ubwo ku Isi hose hizihizwa umunsi mukuru wa Pasika, Ben na Chance bakoreye igitaramo cy’akataraboneka muri BK Arena gishobora kuba intangiriro y’ibindi bitaramo byabo byinshi muri iyi nyubako.

Nyuma y’igihe kirekire abantu bategerezanyije amatsiko igitaramo “Easter Jubilee Music Gathering”, kuri iki cyumweru ibyari amatsiko byabaye impamo, ibyari inzozi zirasohora ibyahanuwe na byo birasohora, amasengesho yasenzwe arasubizwa.

Nk’uko buri muhanzi aba arota ndetse yifuza gukorera igitaramo muri BK Arena kandi akayuzuza, Ben na Chance banditse amateka yo gukorera igitaramo cyabo cya mbere muri BK Arena bagahita bayuzuza, ibintu bikomeje guhesha ishema umuziki wa Gospel.

Bitari Ben na Chance, abahanzikazi bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia na Germaine bandikiye amateka muri BK Arena yo kuharirimbira ku nshuro ya mbere akaba ari n’inshuro ya mbere bari bataramiye abantu.

Aba bakobwa bavukana, baririmbye indirimbo zirimo "Uriyo" na "Ibendera" bishimirwa n'abakristo ibihumbi bitabiriye iki gitaramo cya Pasika.

Uretse kuba BK Arena yuzuye abifuza gufashwa n’indirimbo z’abahanzi batandukanye baririmbye muri iki gitaramo, banafashijwe n’ijambo ry’Imana ryagabuwe na Pastor Julienne Kabanda.

Papi Clever na Dorcas baheruka gutangaza ko nabo igihe kizagera hanyuma bagakorera igitaramo muri BK Arena, batanze ibyishimo mu ndirimbo zabo zamenyekanye cyane. Undi waririmbye muri iki gitaramo ni Pastor Ngoga Christophe na we weretswe urukundo.

Nk’uko intego yo gutegura iki gitaramo kwari ukuvuga ijambo ry’Imana hakaboneka abantu benshi biyemeza kwakira Imana mu bugingo bwabo, ikabiyoborera, benshi mu bitabiriye iki gitaramo bongeye kwisuzuma biyemeza gukora ibyo Imana ishaka, abandi barakizwa.

Ben na Chance bakoreye igitaramo mbaturamugabo muri BK Arena

BK Arena yuzuye - Ni amateka yanditswe na Ben na Chance batangaje ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo kuri Pasika 

Reba amwe mu mashusho y'uko iki gitaramo cyari kimeze



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...