Ejo nibwo ikipe y’igihugu yakinnye umukino wa Kabiri nyuma y’uko uwa mbere yari yawutsinzwemo na Nigeria amanota 92 kuri 45. Kuri uyu mukino yakinnye na Mozambique, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye irushwa ndetse agace ka mbere karangira itinzwe amanota 22 kuri 15.
Mu gace ka kabiri Mozambique yakomeje kuba hejuru ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 43 kuri 31 . Mu gace ka gatatu u Rwanda rwagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ubundi rugasoza rufite 48 naho Mozambique yo ifite 55.
Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma u Rwanda rwarushijwe cyane ubundi ikipe y’igihugu ya Mozambique yongera ikinyuranyo yegukana umukino ku manota 72 kuri 55.
U Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa nyuma mu itsinda D rurimo. Mu mukino wo guhatanira itike ya 1/4 ruzakina n’ikipe izava mu itsinda C ari iya kabiri ariyo Uganda cyangwa Senegal.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe n'iya Mozambique