Ku wa Gatandatu, ikipe y’Ingabo z’igihugu izacakirana Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wa Super Cup 2025. Ejo, yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma aho itangazamakuru n’abafana bari bemerewe kuyikurikira.
Kapiteni wayo, Niyomugabo
Claude abajijwe niba babizi ko Rayon Sports hari abakinnyi bashya yasinyishije, yavuze ko atajya akurikirana iby’abandi ndetse ko nta bwoba bafite.
Ati: ”Uko mubivuga nyine ni uko tubibona ntabwo njya
nkurikirana iby’abandi, njyewe ndeba akazi kanjye kuvuga ngo dufite
ubwoba, ubwoba bwo ntabwo turiteguye kugira ngo tubone intsinzi yo ku wa
Gatandatu”.
Yavuze ko bazajya mu kibuga bashaka intsinzi batitaye
ku bitego bazatsinda.
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yavuze ko
umukino bawiteguye neza.
Abajijwe ku bakinnyi bashya ba Rayon Sports, yavuze
ko batabazi ndetse ko ushobora no gusanga bari hasi kurusha abasanzwe.
Twebwe tuzaba tugiye gukina na Rayon Sports
ntabwo twitaye ku by’abakinnyi. Twebwe 11 bazabanzamo nibo tuzubaha, ibyabaye
bya Super Cup ya 2023 ibyo ni amateka twebwe iyo duhanze amaso ni iyi y’uyu
mwaka”.
Yakomeje agira ati: ”
