APR FC yari itarakina umukino n’umwe muri shampiyona yatangiye iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti ryari rirekuwe na Memel Dao ariko umupira ukubita igiti cy’izamu.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gusatira binyuze ku barimo Amani Michel ariko uburyo bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 16, Marine FC itari yabonye uburyo bwinshi yageze imbere y’izamu ihita ikora igikwiye Sibomana Sultan Bobo ahawe umupira na Bizimana Yannick.
Nyuma yo gutsindwa, APR FC yakomeje kubona uburyo buremereye nk'aho Amani Michel yahaye umupira mwiza Memel Dao ariko agenda gake uramucika.
Ku munota wa 35, Marine FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ntirushwa Aime. Nyuma y’iminota ibiri, APR FC nayo yahise ibona inshundura ku gitego cya Djibril Ouattara.
Igice cya mbere cyarangiye Marine FC iyoboye n’ibitego 2-1. Mu gice cya kabiri APR FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Amani Michel hajyamo Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 52, Hakim Kiwanuka yahise atanga umupira mwiza kwa Memel Dao atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 60, Djibril Ouattara yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Hakim
Ku munota wa 81, Uwiyaremye Fidali wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya Kane.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 4-2 iba ibonye amanota ya mbere atatu muri shampiyona y’u Rwanda ya 2026/2027.
Shampiyona irakomeza kuri uyu wa Kane aho saa Cyenda z'amanywa Mukura VS ikina na Police FC naho saa Kumi n'Ebyiri n’iminota 30 Rayon Sports ikine na Sunrise FC.



APR FC yatangiye shampiyona ikusanya amanota ya Marine FC
