Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiye ukinirwa mu rubuga rwa APR FC ikina ihererekanya yiga uko yasatira.
Ku munota wa 15 APR FC yafunguye amazamu ku mupira mwiza Memel Dao yahaye Dao Djibril Ouattara asigara arebana n’izamu arekura ishoti riruhukira mu nshundura.
Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo ifunguye amazamu yatangiye kugera imbere y’izamu ry’Amagaju FC cyane ndetse hari aho William Togui yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 45 Djibril Ouattara yarase igitego kidahushwa ku mupira mwiza yari ahawe na William Togui asabwa guhita awusunikora mu izamu gusa awutera hanze.
Mu gice cya kabiri Amagaju FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Dusabimana Jean Claude hajyamo Boue Bi Marc Olivier.
Izi mpinduka nta kintu zatanze dore ko n’ubundi APR FC yakomeje kuyirusha. Ku munota wa 68 Dauda Yussif yarekuye ishoti riremereye ari kure ariko umunyezamu w’Amagaju FC aratabara.
APR FC nayo yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Ruboneka Jean Bosco hajyamo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 75 Amagaju FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza wari uhawe Iradukunda Desire ariko ashyizeho umutwe unyura impande y’izamu gato.
Umukino warangiye APR FC itsinze 1-0 ihita ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 49 ikaba irusha Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 amanota 10.
Shampiyona izakomeza ku munsi w'ejo aho Gicumbi FC izakina na Gorilla FC naho Bugesera FC ikine na AS Kigali.



APR FC yatsinze Amagaju FC ifata umwanya wa mbere
