Amalon yaserukanye ikote ry'ibihumbi 580 Frw i Ngoma muri MTN Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 27/06/2026 5:15 PM
Share:

Umwanditsi:

 Amalon yaserukanye ikote ry'ibihumbi 580 Frw i Ngoma muri MTN Iwacu Muzika Festival

Umuhanzi Bizimana Amani uzwi nka "Amalon" yaserukanye ikote ry’arenga ibihumbi 500 Frw i Ngoma mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

Nyuma y’uko MTN Iwacu Muzika Festival yo muri uyu mwaka itangiriye mu karere ka Huye ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena yakomeje muri Ngoma kuri stade y’aka Karere.

Amalon ni we wabanje ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo zirimo "Impanga", "Ngire nte", "Byakubaho" n'izindi.

Ibintu byaje guhindura isura ubwo yari ageze ku ndirimbo aherutse gusohora yise "Nyirabasare" Ni indirimbo yatumye abatutage ibihumbi bitabiriye iki gitaramo bajya mu bicu, bafatanya nawe kuyiririmba no kuyibyina.

Nyuma yo gushimisha abafana be, Amalon yavuze ko yatunguwe no kuba yasanze abaturage b’i Ngoma bazi indirimbo ze. Ati:”Natunguwe niba ari ukubera ko ari ubwo mbere ngeze hano ntabwo nari nzi ko abantu bazizi na Nyirasabare y’ejo barayizi. Ndishimye njyewe byandenze”.

Yavuze ko Ikote yari yambaye uyu munsi rigura amadorali y'Amerika 400 (586,318 Frw). Ati: ”Urebye neza iyi myenda igezweho ni imyenda minini iranahenze. Iri kote ryonyine rigura nk’amadorali 400.”

Yavuze ko yatanze impeta yari yambaye kubera ko abafana bamushimishije ndetse avuga ko yumvaga n’imyenda yayikuramo akayibasigira.

Amalon yavuze ko i Muhanga bagomba kumwitega kuko ho ari hafi y’iwabo. Ati: ”I Muhanga abantu noneho bagomba kumenya ko ari hafi yo mu rugo nzaza mfite imbaraga nk’ijana.” 

Yavuze ko bafite ikibazo cy’igihe kuko ngo n'iyo bamuha iminota 100 yayiririmba.


Amalon yaserukanye ikote ry’arenga ibihumbi 500 Frw i Ngoma muri MTN Iwacu Muzika Festival

Amalon yitwaye neza i Ngoma ateguza ibitangaza i Muhanga mu gitaramo kizakurikiraho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...