Amatike y’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo yageze ku isoko

Imyidagaduro - 13/10/2025 5:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Amatike y’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo yageze ku isoko

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, Richard Nick Ngendahayo, umaze imyaka irenga 15 atuye i Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana no guhimbaza Imana cyiswe “NIWE Healing Concert”, kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyateguwe na Fill The Gap Ltd. Cyitiriwe Album “NIWE” ya Richard Nick Ngendahayo yagize uruhare rukomeye ku mitima y’abantu mu gihe kirekire. Iki gitaramo kizafasha abakunzi b’umuziki kwinjira mu rugendo rwo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zose zigize album ‘NIWE’ n’izindi uyu muramyi yasohoye mu bihe bitandukanye.

Kuri amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko amatike yatangiye kugurishwa guhera uyu munsi binyuze ku rubuga www.ticqet.rw

Mu butumwa bw’amashusho, Richard Nick Ngendahayo yemeje ko agiye gutaramira i Kigali, ati: “Ndanezerewe cyane kugaruka iwacu kugira ngo dutaramane, kandi tubone gukira binyuze mu muziki no mu maboko y’Imana. Ndabakumbuye cyane! Ntimuzacikwe."

Richard Nick Ngendahayo agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye “NIWE Healing Concert”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...