Uyu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026 saa Tatu z’ijoro kuri Kigali Pele Stadium. Al Hilal yagiye muri uyu mukino nyuma y’uko yaherukaga kwakira abakinnyi bayo bose bari baragiye mu gikombe cya Afurika akaba ariyo mpamvu ariyo yahabwaga amahirwe menshi n’ubundi yo gutsinda uyu mukino.
Byarangiye iyi kipe yo muri Sudani yandagaje Amagaju FC iyatsinda ibitego 8-0. Ni ibitego bya Adama Coulibaly watsinze bine ari wenyine, Jean Claude Gorumugisha watsinze bibiri wenyine, Ousman Diouf watsinze kimwe na Emmanuel Flomo.
Muri uyu mukino ariko muri Kigali Pele stadium hongeye kubamo ikibazo cyo kubura umuriro inshuro ebyiri bigatuma umukino uhagarara dore ko byaherukaga kuba mu mukino APR FC yari yakiriyemo Bugesera FC.
Uyu ni wo mukino wabonetsemo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda kuva APR FC yatsinda Marine FC muri 2012. Mu yindi mikino ya shampiyona yakinwe kuri iki Cyumweru, Musanze FC yatsinze Marine FC ibitego 3-1, Kiyovu Sports inganya na Police FC 0-0 naho Al Merrikh inganya na Mukura VS 1-1.



Al Hilal yanyagiye Amagaju FC ibitego 8-0
